Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama na MINALOC, MINECOFIN, MINEDUC n’Ibigo biyishamikiyeho igamije kuganira ku micungire y’abarimu.

Kuwa 19 Ukwakira 2021, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo barimo MINALOC, MINECOFIN, MINEDUC  na bimwe mu bigo biyishamikiyeho  birimo: Ikigo cy’Igihugu gishinze uburezi bw’ibanze(REB) n’Ikigo cy’Igihugu  gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi  bw’Amashuri (NESA).

Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku byagaragaye mu igenzura ku micungire y’abarimu n’ingaruka byagira ku burezi muri rusange. Bimwe muri ibyo bibazo nk’uko byagarajwe mu kiganiro cyatanzwe na Madamu MUKADESI Anathalie, Umukozi wa Komisyo mu ishami rishinzwe guteza imbere Ubunyamwuga no kugenzura imicungire y’abakozi ba Leta ni ibi bikurikira:

Mu Turere 17 twakorewemo igenzura mu myaka ibiri ishize hagaragaye ibibazo bijyanye no kuba dosiye z’abarimu zituzuye zikaba ziburamo ibyangombwa bimwe na bimwe.

Hari abarimu batazamurwa mu ntera ku gihe, abarimu bimurirwa ku bindi bigo ntibahabwe amabaruwa abimura, dosiye z’abarimu zitabitswe uko bikwiye, imyanya itarimo abarimu kandi yaragenewe ingengo y’imari.

 Ibi bibazo bigira ingaruka ku burezi nk’uko byagaragajwe na Madamu MUKADESI Anathalie. Zimwe muri zo ni kuba umwarimu udafite ibaruwa imushyira mu mwanya hari uburenganzira avutswa nko kudahabwa inguzanyo igihe ayikeneye, guhora mu gihirahiro bigatuma adatunganya neza inshingano ze. Muri rusange iyo amategeko ajyanye n’imicungire y’abarimu atubahirijwe bishora Leta mu manza bikayiteza igihombo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yibukije abitabiriye inama ko kuzuza dosiye y’umukozi bitareba gusa abarimu  ahubwo ko aho umukozi wa Leta akora hose akwiye kuba afite dosiye irimo ibyangombwa byose bisabwa.

Yagize ati’ buri dosiye y’umukozi igomba kuba yuzuye aho ari ho hose haba mu Karere , Ikigo cya Leta cyangwa Minisiteri. Ahenshi twasanze abadafite amabaruwa abashyira mu myanya ari abantu bagiye mu kazi kera, ariko icyo nacyo ni ikibazo gikwiye gukosorwa n’ubuyobozi bw’uyu munsi. Iyo usanze muri dosiye y’umukozi nta diploma irimo , wibaza icyo bashingiyeho bamuha akazi. Ikindi cyagaragaye ni ukuba hari abarimu bize hanze y’Igihugu ariko muri dosiye zabo nta equivalence irimo nyamara amabwiriza ya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo asaba ko uwize hanze ajya mu mwanya agaragaje iyo equivalence, ikibabaje kurushaho ariko ni uko hari abo twabonye bafite equivalence z’impimbano’.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Bwana Charles KARAKYE yashimye kuba iyi nama yarateguye avuga ko amakosa agaragazwa n’igenzura  Komisiyo yakoze ku micungire y’abarimu agomba gushakirwa umuti.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. MBARUSHIMANA Nelson na we yashimye Komisiyo uburyo ibagezaho amakuru ikura mu igenzura yemeza ko abarimu badafite ibyangombwa byuzuye bigira ingaruka ku  burezi ariko hakaba hari ingamba zafashwe gukemura ibibazo by’imicungire y’abarimu.

Yavuze ko hari sisitemu y’ikoranabuhanga yatangiye gukoreshwa (Teacher Management Information System) yitezweho kunoza imicungire y’abarimu.Yavuze ko REB igiye gukora igenzura mu Turere ikareba ko aho Komisiyo yakoze igenzura , ibyangombwa abarimu baburaga babibonye kuko hari inama yakozwe hagati ya MINEDUC, MINALOC na REB  ikemeza ko dosiye z’abarimu zigomba kuba zujujwe bitarenze Ukuboza 2021.

Umuyobozi Mukuru wa REB yanavuze ko mu gushaka abarimu harimo gukoreshwa ikoranabuhanga, bikaba byaragabanyije ubujurire ku gipimo cyo hejuru kuko umwarimu asohoka mu kizami azi amanota yagize.

Ku bijyanye n’igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya, Bwana Leon MUGENZI ukuriye ishami rishinzwe iterambere n’ubugenzuzi muri REB, yavuze ko  abarimu batsinze kurusha abandi bahabwa Uturere basabye gukoreramo ariko abasigaye nabo bagahabwa imyanya mu tundi turere dufite imyanya idafite abarimu.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard BAHATI yavuze ko harimo gushakwa abakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’uburezi  bazaba bakorera ku rwego rw’Akarere bikazafasha mu gukemura bimwe mu bibazo Komisiyo ijya ibona mu igenura ikora ku micungire y’abarimu. 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi , Bwana Charles KARAKYE asoza iyi nama yavuze ko hari ingamba zafashwe zigamije kunoza imicungire y’abarimu zirimo no kuvugurura sitati yihariye igenga abarimu.

Antoine SHYAKA

PRCO/ NPSC