Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama n’Abashinzwe imicungire y’Abakozi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ku wa 16 Mutarama 2023, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama n’Abayobozi n’abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya webex. Ku rwego rwa buri Karere yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’abakozi n’Ubuyobozi, Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi n’abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa abakozi bakora mu kazi.
Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA yavuze ko inama igamije kugaragaza ibibazo bikiri mu micungire y’abakozi no gufata ingamba zo kubikemura.
Yagize ati: “Turabagezaho ibyo tubona bikiri ibibazo ariko namwe turifuza ko mutubwira ibyo mubona bikiri ibibazo, imbogamizi muhura nazo, twungurane ibitekerezo dufate ingamba zo kubikemura”.
Ikiganiro Komisiyo yatanze cyagarutse ku bibazo bikigaragara mu gushaka no gushyira abakozi mu myanya, mu micungire y’abakozi ba Leta n’igihombo Leta itezwa n’ibyemezo abayobozi bafatira abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu bitabiriye inama bagaragaje ko bikibagora kubahiriza iminsi 30 ntarengwa yo gushaka abakozi iteganywa n’Iteka rya Perezida ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi, ahanini bitewe n’ubwinshi bw’abashaka akazi bituma iminsi yo gukora urutonde rw’abemerewe gupigana(Shortlist) iba mike. Hari n’abagaragaje ko batinda guhabwa raporo y’amapiganwa aba yakoreshejwe na RALGA bityo bagatinda gushyikiriza raporo y’amapiganwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta. Hanagaragajwe ko iminsi 5 yo kubahiriza inama z’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa idahagije.
Kuri ibi bibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, yavuze ko gutinda gutanga raporo z’amapiganwa ari ukunyuranya n’amategeko bikaba bikwiye kwirindwa byaba ngomba Uturere tukazaganira na RALGA ku ngamba zafatirwa icyo kibazo. Yasabye abitabiriye inama gushyira abakozi mu myanya ari uko bamaze gutanga ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko kugira ngo hatazagira ukurwa mu mwanya kubera kutuzuza ibisabwa. Ikindi yabasabye ni ugukurikiza amategeko igihe bafatira ibyemezo abakozi bakoze amakosa mu kazi kuko hari ubwo umukozi arega urwego mu Nkiko akarutsinda kuko rutakurikije inzira zo guhana abakozi ziteganywa n’amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yashimiye abitabiriye inama ibitekerezo batanze n’ibyo biyemeje kunoza kugira ngo imicungire y’abakozi igende neza. Yashishikarije Ubuyobozi bw’Uturere kujya baganira n’abakozi ku myitwarire mbonezamurimo ikwiye kubaranga mu kazi kabo no mu mitangire ya serivisi.