Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Amajyaruguru.
Kuwa 17 Werurwe 2022, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Amajyaruguru n’Uturere tuyigize hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex meetings.
Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, Madamu Angelina MUGANZA yashimiye abayobozi intambwe bateye mu kwita ku micungire y’abakozi bigaragazwa n’uko ubujurire bufite ishingiro bwagabanutse ubudafite ishingiro bukaba ari bwo bwinshi mu bwaturutse mu Turere tugize iyi Ntara. Yavuze ko abakozi ba Leta bakwiye kuba umusemburo w’imikorere myiza izatuma u Rwanda rugera ku Ntego z’icyerekezo 2050 rwiyemeje.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Dancille NYIRARUGERO yatangije inama ashimira Komisiyo yateguye iyi nama nyunguranabitekerezo kandi avuga ko Komisiyo ibaba hafi mu micungire y’abakozi. Avuga ko hari ibyo Intara n’Uturere muri rusange byabashije kunoza hashingiwe ku nama Komisiyo iba yatanze.Avuga ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo umukozi wa Leta ahabwe ibyo amategeko amugenera mu rwego rwo kwirinda ubujurire no kubafasha kuzuza inshingano zabo neza.
Ikiganiro cya mbere cyatanzwe na Bwana NDAYAMBAJE Damien, Umukozi w’Intara ushinzwe abakozi ,yagaragaje ko mu myanzuro 5 yari yafashwe mu nama y’umwaka ushize, imyanzuro 4 ari yo yashyizwe mu bikorwa naho undi 1 ntiwashyirwa mu bikorwa. Umwanzuro utarashyizwe mu bikorwa ujyanye no gutegura amabwiriza ngengamikorere ( Administrative Procedures Manual) kuko ituma akazi gakorwa neza. Yagaragaje ko icyatumye uyu mwanzuro udashyirwa mu bikorwa ari uko Sitati rusange igenga abakozi ba Leta itakibiteganya.
Hagaragajwe kandi imbogamizi zikigaragara mu micungire y’Abakozi zirimo: kuba nta kanama gashinzwe imyitwarire ku rwego rw’Umurenge no kuba nta gahunda ihamye ijyanye n’amahugurwa ahabwa abakozi ba Leta.
Ikiganiro cya Kabiri cyatanzwe n’Umukozi wa Komisiyo mu ishami rishinzwe kugenzura imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko, Madamu Claudine UMUGWANEZA. Ikiganiro cyibanze ku Igenzura ryakozwe ku micungire y’abarimu mu Ntara y'Amajyaruguru mu mwaka wa 2020/2021 n’amezi atandatu ya 2021/2022, Gushaka no gushyira mu mwanya abakozi ba Leta mu mwaka wa 2020/2021 n’amezi atandatu y’umwaka wa 2021/2022, Ibibazo byagaragaye mu micungire y’aba bakozi mu Ntara y'Amajyaruguru mu mwaka wa 2020/2021 n’amezi atandatu ya 2021/2022, Igihombo cyatewe n’imanza Uturere twatsinzwe mu mwaka wa 2019/2020, Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwunga mu bakozi ba Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal yavuze ko mu myanya itari irimo abarimu igenda igabanuka nubwo raporo itaratangwa ariko ni ikibazo avuga ko bakomeje kugaragariza MINEDUC, abatari bafite equivalence z’impamyabumenyi batangiye kuzishaka n’abatari bafite amabaruwa abashyira mu myanya barayahawe, bikaba bizagaragazwa muri raporo izashyikirizwa Komisiyo.
Uturere twa Rulindo na Musanze natwo twagaragaje ko hakiri imyanya itarimo abarimu ikaba igenda yuzuzwa buhoro buhoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Dr. MUSHAIJA Geofrey yavuze ko habayeho amahugurwa y’Abayobozi ku micungire y’Abakozi byafasha kunoza imicungire y’Abakozi kuko byatuma Abayobozi bagira imyumvire imwe na NPSC bigakemura ibibazo byinshi cyane cyane mu nzego z’ibanze.
Umukozi ushinzwe Imitangire ya Service muri MIFOTRA, Bwana NIYIRORA Jean Marie Vianney yavuze ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashyizeho uburyo bwo kunoza imitangire ya Serivisi binyuze mu gukora SOPs( Standards Operating Procedures) , ndetse nyuma hakazanategurwa Service Commitment Charter izafasha kugaragaza intego urwego rwiyemeje kugeraho mu mitangire ya Serivisi, avuga ko MIFOTRA yiteguye gutanga ubufasha ku rwego rubikeneye mu gutegura izo nyandiko.
Ku bijyanye n’abakozi badafite equivalence z’impamyabumenyi bigiye mu mahanga, yavuze ko abatarazibonye bakaba batari mu bagaragaje ko bagiye kwiga bategereje impamyabumenyi zo mu Rwanda,bakurwa mu mwanya nk’abatujuje ibisabwa kuko bahawe igihe kingana n’umwaka kikaba cyarashize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yashimiye abitabiriye inama, avuga ko gucunga abakozi neza atari ugutinya ibihano ahubwo ari ukugira ngo bagere ku musaruro ukwiye, yijeje Abayobozi bari mu nama ko Komisiyo izakomeza imikoranire myiza no kujya inama mu gihe bayiyambaza.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asoza iyi nama, yashimiye Komisiyo yateguye iyi nama avuga ko Intara yiyemeje gushyira mu bikorwa imyanzuro yose yafashwe muri iyi nama, kandi ko abakozi bazakomeza gucungwa neza kugira ngo batange umusaruro.
Antoine SHYAKA,
Public Relations and Communication Officer/NPSC