Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Uburengerazuba.

Kuwa 16 Werurwe 2022, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’Intara y’Uburengerazuba n’Uturere tuyigize hagamijwe kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta, guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga , iyo nama ikaba yarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex meetings.

Mu ijambo ry’ikaze, Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri, Nyakubahwa SEBAGABO Barnabé yashimiye abitabiriye iyi nama ngarukamwaka  ashima n’intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo.

Atangiza inama, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Bwana HABITEGEKO François yashimiye Komisiyo itegura inama nyunguranabitekerezo kugira ngo igaragaze ibyagaragaye mu igenzura iba yakoze, hagamijwe ko amakosa aba yagaragaye akosorwa. Yagize ati:’ni byinshi byahindutse cyane cyane mu bayobozi kuko tuvuye mu matora ariko kandi n’abasanzwe baba bakeneye gukomeza kwihugura, turizera ko iyi nama isiga hari indi ntambwe duteye mu kunoza imicungire y’abakozi’.

NK’uko byagaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence,mu  myanzuro icumi yari yafashwe mu nama nyunguranabitekerezo umwaka washize, imyanzuro 9 niyo yashyizwe mu bikorwa naho undi umwe ntabwo washyizwe mu bikorwa: uwo mwanzuro ujyanye no gukora ranking y’Uturere hashingiwe ku buryo twubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi.

Muri iki kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yagaragaje ibibazo bibiri bikwiriye gushakirwa ibisubizo. Icya mbere kijyanye  no kuba System ikoreshwa muri recruitment idakora automatic selection/ shortlisting  kandi  aribyo biteganywa n’itegeko. Ibi  bituma hakorwa manual selection bigatinda bitewe n’umubare wabasaba akazi uba ari munini , icya kabiri kijyanye no Kuba Abakozi bafite mu nshingano imicungire y’Abakozi bafashwa kubona Professional Certificates zo muri HRM nkuko bikorwa ku bakozi bo muri Finance, Audit.

Ikiganiro cya kabiri  cyatanzwe  n’Umukozi wa Komisiyo ushinzwe Kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imicungire y’abakozi, Bwana HABUBUGINGO Providence  yagaragaje ibyavuye mu igenzura Komisiyo yakoze ku micungire y’abarimu mu Ntara y’Uburengerazuba harimo: imyanya itarimo abarimu, abarimu bari mu myanya badafite equivalence z’impamyabumenyi n’abari mu myanya badafite impamyabumenyi.

Hagaragajwe kandi  imiterere y’ubujurire Komisiyo yakiriye buturutse mu Ntara y’Uburengerazuba bujyanye no gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta harimo ubujyanye no Kudashyirwa mu mwanya, Kutanyurwa n’amanota y’ikizamini cyanditse, Kutanyurwa n’amanota y’ikizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro, Kutemererwa gukora ikizamini cyanditse.

Hanagaragajwe kandi ubujurire bujyanye n’imicungire y’abakozi, igihombo Leta yatejwe n’ibyemezo bifatirwa abakozi bidakurikije amategeko no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yavuze ko kuba hari Uturere dufite imyanya itarimo abarimu bigaragaza ko abana batiga neza uko bikwiye no kuba Komisiyo yakira ubujurire bufite ishingiro bigaragaza ko ubwo bujurire buba butakemukiye ku rwego rwa mbere. Yasabye abitabiriye inama kujya bashyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo ku gihe bitashoboka bakagaragaza imbogamizi zihari kugira ngo ziganirweho.Yavuze kandi ko bikwiye ko hajya habaho ibiganiro bihuza abakozi ku bijyanye n’Imyitwarire mbonezamurimo. Ati;’Kariya kanama gashinzwe imyitwarire kabigiramo uruhare mu gutegura izo nama, haba hari umukozi wakoze amakosa akabihanirwa ariko muri izo nama bikaganirwaho kugira ngo bibere abandi urugero’.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, yagaragaje ko kuba hari imyanya itarimo abarimu n’abaganga mu Turere tumwe na tumwe biterwa no kuba hari ibigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima biri mu byaro bya kure hafi y’imipaka hatari ibikorwa remezo by’ibanze nk’amacumbi bituma hari abakozi boherezwayo bakanga kujya gukorera yo, asaba ko hakorwa ubuvugizi kuri MINISANTE, MINEDUC na MIFOTRA  zikiga kuri icyo kibazo.

Ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Komisiyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu , Bwana RUHAMYAMBUGA Olivier yavuze ko abakozi 4 basabaga agahimbazamusyi bagahawe, Raporo ikaba izashyikirizwa Komisiyo mu minsi ya vuba naho ku barimu badafite equivalence z’impamyabushobozi zabo n’abadafite impamyabumenyi ntibirakemuka kuko bamwe batarabibona. Avuga ko bazagaragaza raporo y’uko byakemuwe bitarenze ukwezi kwa Kamena 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yavuze ko umwanzuro wa Komisiyo wari uko bahagarikwa by’agateganyo bityo gukomeza kubaha igihe bikaba binyuranyije n’uwo mwanzuro.

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’Abakozi muri MIFOTRA, Bwana NTAGUNGIRA Alexis yavuze ko kuba e-recruitment system icyubakwa kugeza ubu nubwo idakora automatic shortlisting ariko ibasha gukumira abize ibitandukanye n’ibisabwa bijyanye n’ibyo abakandida bize.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi mu Karere ka Nyamasheke, Bwana  NSHIMYUMUREMYI Aminadab yavuze ko ikibazo cy’ibirarane by’umushahara w’umukozi wari wajuririye Komisiyo cyakemutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana NKUSI Christophe yavuze ko bafashe ingamba zo kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi kugira ngo bagabanye ubujurire bw’abakozi ku buryo n’abajurira bazasanga nta shingiro bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana   KAMBOGO Alphonse yavuze ko biyemeje gusubiza ababandikira ku gihe kugira ngo bitavamo ubujurire bufite ishingiro no kugirana ibiganiro bihoraho n’abakozi bigamije kubahugura ku mategeko abagenga no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagarutse ku bujurire bujya bugaragara bushingiye ku kwimura abakozi binyuranyije n’amategeko, avuga ko hari ubwo bigaragara ko habayemo akarengane kuko hari abimurwa nk’igihano kandi amategeko atari ko abiteganya.

‘Amategeko ateganya ko umukozi yimurwa abisabye cyangwa biri mu nyungu z’akazi ntabwo ateganya ko hari uwimurwa nk’igihano’.

Asoza iyi nama, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Bwana HABITEGEKO François yavuze ko hazabaho gukorana n’Uturere kugira ngo ibibazo bimwe na bimwe byagiye bigaragazwa  mu micungire y’abakozi bikemurwe hagamijwe kongera umusaruro w’abakozi. Yavuze ko iyi nama ibaye nk’amahugurwa kuko hari abayobozi bamaze igihe gito batowe bakaba babonye impamba izabafasha mu micungire y’abakozi.

Antoine SHYAKA,

Public Relations & Communication Officer/NPSC