KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA YAHAYE IKIGANIRO KU MICUNGIRE Y’ABAKOZI N’IMYITWARIRE MBONEZA MURIMO ABAYOBOZI N’ABAKOZI B’URWEGO RUSHINZWE AMASHURI YA TEKINIKI, IMYUGA N’UBUMENYINGIRO MU RWANDA
KU WA 29 Nyakanga 2026, Umuyobozi w’agateganyo w’ishamiri rishinzwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukorwa kinyamwuga muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana MBONIGABA Etienne, n’itsinda bari kumwe, bakiriwe n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda Dipl.-Ing.Paul Umukunzi, aho bari mu kiganiro cyahariwe Abayobozi n'Abakozi ku cyicaro cy’urwo rwego, baganira ku bijyanye no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga, harebwa uko umukozi ashakwa n'uko acungwa haba mu Nzego za Leta n'izabikorera.
Atangiza iki kiganiro, Bwana Etienne yahaye umwanya Umukozi ushinzwe guteza imbere imyitwarire mboneza murimo, Madamu UZAYISENGA Seraphine, yagaragarije Abayobozi n’abakozi b’urwego rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, uko komisiyo yashyizweho avuga ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2023; yashyizweho muri 2007 itangira gukora muri 2008, aboneraho kugaragaza n’inshingano zayo ari zo izi zikurikira:
- Kugenzura ko inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y’imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose;
- Kugenzura ko Inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta;
- Gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi ba Leta;
- Gukora ubushakashatsi ku micungire y’abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama;
- Gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta yajuririwe;
- Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta.
Madamu UZAYISENGA, muri icyo kiganiro yagarutse ku bijyanye n’imicungire y’abakozi, Imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga, no kugaragaza Ishusho ya RTB mu micungire y’abakozi mu mwaka wa 2024/2025 n’umwaka wa 2025/2026. Yaboneyeho gusobanura Umukozi wa Leta uwo ari we, avuga ko ari umuntu uri mu mwanya w’umurimo uhoraho cyangwa ugengwa n’amasezerano y’umurimo mu butegetsi bwa Leta kandi akawuhemberwa, n’uburyo umukozi ashakwa hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga mu gushaka Abakozi ba Leta.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, Dipl.-Ing.Paul UMUKUNZI, yashimiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abanzwe Abakozi ba Leta ku bufatanye babagaragarije mu bijyanye n’imikoranire hagati y’Inzego za Leta n’izabikorera, avuga ko ari umwanya wo kwisuzuma no kumenya uburenganzira bw’umukozi kugira ngo hirindwe amakosa akunze kugaragara mu bakozi.
Abitabiriye inama bagaragaje inyota bafite ku kumenya uko umukozi ashakwa uko acungwa no kumenya amakosa akunze kugaragara mu micungire y’abakozi, harimo:
- Gusesa amasezerano y’akazi, Kwirukana cg guharika umukozi mu buryo budakurikije amategeko;
- Guhembera umukozi umwanya adakoraho;
- Kutishyura imishahara yabikiwe abakozi bagizwe abere n’urukiko;
- Kudatanga ishimwe rishingiye ku manota y’isuzumabushobozi, icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, no kudatangirwa imisanzu mu kigo cy’ubwiteganyirize;
- Gushyira umukozi mu mwanya atagaragaje ibyangombwa bisabwa byose;
- Gushyira umukozi mu mwanya atujujeho ibisabwa;
- Kudasubiza abakozi bajuriye;
- Kudatanga ikiruhuko cy’umwaka.
Mu cyifuzo cye Bwana UMUKUNZI yasabye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta gukomeza kugira imikoranire myiza n’inzego z’abikorera no gushyira imbaraga mi micungire y’abakozi mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’umukozi kugira ngo habeho umukozi mwiza kandi ukora kinyamwuga. Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bakozi bakorera urwo rwego agira ati: “buri muyobozi n’umukozi wa RTB bakofite inshingano nyinshi ariko buri wese agomba kubazwa inshingano z’akazi ashinzwe”.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga Bwana MBONIGABA, mu gusoza yashimiye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, Dipl.-Ing.Paul UMUKUNZI, n’abari bitabiriye iki kiganiro abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza iranga umukozi haba mu kazi no hanze yako kandi bakubahiriza inshingano kugira ngo inzego zose zigire umukozi ushoboye utanga umusaruro kandi ukora kinyamwuga.