Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yahuguye Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ku micungire y’Abakozi ba Leta.

Kuwa 01 Kamena 2022, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yahuguye Abagize Inama Njyanama, Komite Nyobozi, Abayobozi b’Ibitaro n’Abayobozi b’Imirenge igize Akarere ka Karongi ku bijyanye n’Imyitwarire mbonezamurimo n’Imicungire y’Abakozi ba Leta kugira ngo hirindwe amakosa akunze kugaragara.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKARUTESI Vestine yashimiye Komisiyo yemeye kuza gutanga amahugurwa mu karere ka Karongi. Umuyobozi w’Akarere yagize ati;”Twishimiye kubana namwe muri aya mahugurwa kuko twayasabye tuzi icyo tuyategerejemo, tuyatezeho umusaruro ukomeye cyane uzadufasha kunoza ibyo dukora  cyane cyane tugana muri wa murongo w’Igihugu wo gushyira umuturage ku isonga no gutanga serivisi nziza”.

Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Bwana SEBAGABO Barnabé yashimiye Akarere ka Karongi kateguye umwanya wo kuganira ku micungire y’abakozi avuga ko ibiganiro nk’ibyo byakozwe no mu zindi nzego kandi bizakomeza mu rwego rwo kurushaho kunoza imicungire y’abakozi. Yavuze ko umukoresha ari we ushyiraho uburyo bwiza bufasha abakozi kuzuza inshingano zabo akaba afite n’inshingano yo kubaha ibyo bemererwa n’amategeko kugira ngo nabo bamufashe kuzuza inshingano. Ati’ Abakozi ni izahabu nziza cyane tugomba gucunga neza kugira ngo tubafashe nabo badufashe kuzuza inshingano zacu, twese tugere ku musaruro’.

Yagaragaje ko kuva Komisiyo yatangira gushyira mu bikorwa inshingano zayo muri 2008, Ibibazo by’imicungire y’abakozi byagabanutse, yongeraho ko ‘ariko hari icyo tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi: gukora kinyamwuga, abakozi bagakora nk’abikorera’.

Ikiganiro cya mbere cyatanzwe na Madamu MUKAMANA Jeannette, Umukozi ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Amategeko agenga imicungire y’Abakozi. Yagaragaje amategeko ariho agenga imicungire y’Abakozi ba Leta, amakosa akorwa n’abakozi ba Leta n’ingaruka bitera. Yagaragaje kandi uburyo buteganywa n’amategeko bwo gushaka umukozi, ubujurire Komisiyo yakiriye bujyanye n’ishakwa ry’abakozi, uburenganzira bw’umukozi n’inshingano z’umukoresha.

Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe na Bwana MBONIGABA Etienne, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kugenzura imicungire y’abakozi. Yagaragaje ibimaze gukorwa mu rwego rwo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga kw’abakozi ba Leta, birimo: amabwiriza ngengamikorere ajyanye no guteza imbere imitangire ya serivisi mu nzego z’imirimo ya Leta, Inama yo ku rwego rw’Igihugu yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu nzego za Leta hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwo kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo mu nzego z’imirimo ya Leta (Kamena, 2021), ibipimo n’umurongo mugari (framework) ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo.

Yanagaragaje indangagaciro z’umwuga n’imyitwarire mbonezamurimo, zirimo: ubudashyikirwa n’ubunyamwuga, kwemera kubazwa inshingano, kuba umwizerwa, kwita ku bagenerwa serivisi no gukorera mu mucyo n’ubufatanye.

Mu gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko bungukiyemo uko bagomba kubahiriza amategeko mu guhana abakozi bagaragaweho amakosa kugira ngo barinde Leta kugwa mu bihombo.

Ati “Mu micungire y’Abakozi hagomba kubahirizwa amategeko kugira ngo hatagira umukozi ubura uburenganzira bwe, ndetse bifasha n’Umuyobozi w’urwego kumenya inshingano ze. Nidufatanya tuzabasha kugera ku musaruro ushimishije.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri, Bwana SEBAGABO Barnabé yasabye abayobozi b’inzego zose muri rusange gufata ibyemezo bakurikije  amategeko agenga imicungire y’abakozi , yongeraho ko ibiganiro Komisiyo igenda igirana n’Inzego zitandukanye nabyo bigamije kugabanya amakosa akunze gukorwa mu micungire y’abakozi ba Leta bikayitera igihombo.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer/NPSC