KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA YAKORANYE AMAHUGURWA N’ABAKOZI BAGIZE UTUNAMA DUSHINZWE GUKURIKIRANA AMAKOSA YO MU RWEGO RW’AKAZI B’UMUJYI WA KIGALI.
Ku wa 17 Mata 2025, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakoranye amahugurwa n’abakozi bagize utunama dushinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi bakorera mu mujyi wa Kigali, hagamijwe kumenyakanisha amategeko ku micungire y’abakozi hashingiwe ku mategeko ahari, harebwa amakosa akorwa n’abakozi ba Leta no gufata ingamba zo kunoza imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015; yashyizweho mu mwaka wa 2007 nk’Urwego rw’Igihugu rwigenga, itangira gukora mu mwaka wa 2008 ihabwa inshingano zijyanye n’Imicungire y’Abakozi ba Leta.
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu mujyi wa Kigali Bwana Joseph NIYOMUGABO, yakira abagize utunama dushinzwe gukurikirana amakosa n’itsinda rya Komisiyo yabashimiye ubwitabiure bagaragaje ndetse ashimira n’itsinda rya Komisiyo ku nshingano zikomeye igira zijyanye n’imicungire y’Abakozi ibyo bigatuma habaho kugira umukozi ukora neza kandi kinyamwuga. Yaboneyeho kwibutsa abagize utunama dushinzwe gukurikirana amakosa mu rwego rw’akazi ko umukozi wa Leta ashinzwe kwakira neza abamugana haba mu kazi no hanze yako.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi ba Leta n’iyubahirizwa ry’amategeko muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Bwana NKURUNZIZA Fernand, yashimiye abagize utumana dushinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi bakorera mu Mujyi wa Kigali ku bwitabire bwabo anababwira ko ari uburyo bwiza bwo gusuzuma imikorere igamije kugira imicungire myiza ku bakozi ba Leta no gukurikirana umukozi kugira ngo y’uzuze inshingano z’akazi.
Umukozi ushinzwe Imicungire y’Abakozi ba Leta n’iyubahirizwa ry’amategeko Bwana NSHIMIYIMANA Amiel, mu ijambo rye yagaragaje imiterere na komite zigize utwo tunama ko buri rwego rwa Leta rushyiraho akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kagizwe n’abantu nibura batanu (5), Bwaba NSHIMIYIMANA yakomeje abasobanurira ko Umuyobozi ubifitiye ububasha ashyiraho akanama kadahoraho gashinzwe gukurikirana amakosa kugira ngo gakore iperereza ryo mu rwego rw’ubutegetsi ku bayobozi bakuru kuva ku rwego rw’umurimo rwa 1.IV kuzamura.
Muri aya mahugurwa yahawe abagize utunama dushinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi banagaragarijwe amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’akazi bihabwa Umukozi wa Leta wagize imyitwarire mibi cyangwa wanyuranyije n’imyitwarire mbonezamurimo ko akurikiranwa akabihanirwa, banibukijwe kandi ko ibihano bitangwa biri mu byiciro bibiri mu rwego rwo gukomeza kwibutswa ibyiciro byibihano bihabwa Umukozi wa Leta igihe yakoze ibinyuranyije n’amategeko mu buryo bukurikira:
Ku rwego rwa mbere:
- Kwihanangirizwa; ingingo ya 27 iteganya amakosa ahanishwa iki gihano
- Kugawa; ingingo ya 28 iteganya amakosa ahanishwa iki gihano
Ku rwego rwa kabiri:
- Guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) adahembwa; ingingo ya 29 iteganya amakosa ahanishwa iki gihano
- Kwirukanwa ku kazi; ingingo ya 30 iteganya amakosa ahanishwa iki gihano.
Abagize utunama dushinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe ko Komisiyo ifite intego yo kugenzura uko Inzego za Leta zishyira mu bikorwa Politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta hagamijwe kwimakaza ubunyamwuga mu bakozi ba Leta.