Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakurikiranye ubujurire mu Karere ka Ruhango no mu Karere ka Nyamagabe muri GS Ngororero

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakurikiranye ubujurire mu Karere ka Ruhango no mu Karere ka Nyamagabe muri GS Ngororero.

Mu inshingano za NPSC harimo gukurikirana ubujurire butangwa ku bibazo abakozi ba Leta bahura nabyo bituruka ku amakosa akorerwa mu kazi, ku wa 29-30/01/2025 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakurikiranye ubujurire bw’abakozi bakoreraga mu Karere ka Ruhango no mu Karere ka Nyamagabe muri GS Ngororero hagamijwe gusuzuma no gukemura ibyo bibazo.

Zimwe mu mpamvu zatumye habaho ubujurire:

1. Gusaba guhabwa ibirarane by’imishahara, agahimbazamusyi, imperekeza; 

2. Ubujurire bwo gusaba gusubizwa mu kazi nyuma yo kwirukanwa burundu mu kazi;

3. Gusaba gusubizwa n’Urwego rwa Leta bajuririye.

Mu bujurire bw’Umukozi wa koreraga mu Karere ka Ruhango avugako yagize impanuka bakamushyira mu kiruhuko cy’uburwayi ahembwa amezi atandatu (6) ariko we asaba ko yahembwa n’iibirarane by’imishara yahawe akiri mu Kazi kuko ayo yishyuwe ari make ugereranyije n’ayo Akarere kamugombaga akajurira asaba kurenganurwa. Umukozi ushinzwe imicungire y’Abakozi mu Karere ka Ruhango avuga ko uwo mukozi yahinduriwe umurimo akagirwa Umukozi ushinzwe ubutaka (Land manager) umwanya wari hejuru y’uwo yari asanzwemo wa (Land Officer). Inama Njyanama yemeje ko bamubarira amafaranga y’ibirarane bikomoka ku cy’inyuranyo cy’imishahara y’iyo myanya yombi ndetse agira ayo ahabwa ariko we avuga ko yahawe make, yandikiye Akarere asaba ayaburagaho ntiyasubizwa ibyo bituma yandikira  Komisiyo asaba kurenganurwa 

Undi mukozi yanditse asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru akaba yarajuriye asaba bonus atahawe y’umwaka wa 2021/2022 atahawe n’impamba yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yagombaga kuzamurwa mu ntera ku ngazi ntambike bityo ko yabariwe impamba n’umushahara w’ikiruhuko cy’izabukuru ku mushahara muto. Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi kandi avugako uyu mukozi yazamuwe mu kwa 01/09/2019 bityo akaba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru 1/2/2023, abarimu bazamuriwe rimwe bongera kuzamurwa muri Nzeri 2023!

Komisiyo kandi yakomeje gukurikirana ikibazo cy’umwarimu wigishaga mu ishuri ribanza riherereye mu Karere ka Nyamagabe GS Ngororero, uyu mwarimu wigishaga mu mwaka wa Mbere w’Amashuri abanza yajuriye avuga ko yakoresheje ikizamini ku wa 26 Kamena 2024, ariko akaza kubura impapuro abanyeshuri bakoreyeho icyo kizamini. Yaje kubaza bagenzi be bakoranaga ko hari izo bamuboneye ariko bamubwira ko ntazo babonye. Ibyo yaje kubikurikiranwaho ndetse anahabwa igihano cyo kwirukanwa aho umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo yavuze ko yari yamusabye laptop ashyiramo amanota nyuma azagusanga impapuro aho yicara zidakosoye.

Komisiyo yabajije umuyobozi ushinzwe Abarimu uburyo babonye izo mpapuro agaragaza ka hari ibyo yaragiye kureba mu cyumba cy’abarimu akaba aribwo azibona ku meza aho uwo mukozi yicara, Komisiyo kandi yaboneyeho kugira Inama Abayobozi n’abarimu gukorera hamwe no kugira imikoranire myiza kuko aribyo biranga umukozi uboneye kandi ukora kinyamwuga.