Skip to main content Skip to page footer

KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA YAKURIKRANYE UBUJURIRI BUJYANYE N’IMICUNGIRE Y’ABAKOZI MU TURERE TWA RWAMAGANA, NGOMA, GATSIBO NA NYAGATARE.

Intumwa za Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta zirangajwe imbere n'Umukozi ushinzwe imicungire y'Abakozi ba Leta n'iyubahirizwa ry'amategeko, Bwana NSHIMIYIMANA Amiel, kuva ku wa 25 – 29 Ugushyingo 2025, zakurikiranye ubujurire bujyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta, hashingiwe ku bwagejejwe muri Komisiyo. Ni igikorwa cyabereye mu Turere twa Rwamagana, Ngoma, Gatsibo na Nyagatare, 

Ubwo intumwa za Komisiyo zageraga muri utwo Turere, mu bujurire yakurikiranye bwari ubw’Umuyobozi w’Ikigo cya GS Kimbazi  waranyereje umutungo w’ikigo yayoboraga kandi no gucunga umutungo w’ikigo biri mu nshingano ze, Umwarimu utaranyuzwe no kwimurwa avanwa ku kigo yakoreragaho akimurwa akajyanwa ahandi kubera amavugurura yabaye mu bigo by’amashuri, n’umwarimu wahimbye amanota y’abana kandi ari ikosa rihanirwa n’amategeko, ibi bigamije kumenya ukuri mu buryo bwimbitse n'impamvu zateye kujurira kw’aba bakozi. 

Umukozi ushinzwe amasomo mu kigo cya GS Kimbazi, ubwo yaganiraga na Komisiyo kuri icyo kibazo, yagaragaje ko n’ubwo hanyerejwe umutungo w’Ikigo harimo izo mashine, Umuyobozi w’Ikigo yabigizemo uburangare akaba ari na yo mpamvu yateye kujurira k’uwo muyobozi.

Mu bujurire bw’umwarimu wakoreraga mu kigo cya Kabare akimurwa akajyanwa muri GS Nyamugali nacyo kiri mu Karere ka Ngoma, ubwo Komisiyo yaganiraga n’Umuyobozi w’ako Karere Madamu NIYONAGIRA Anathalie, yavuze ko icyateye kujurira k’uwo mwarimu w’imuwe avanwe ku kigo yakoreragaho, ari uko byatewe n’uko hari habayeho amavugurura mu bigo by’amashuri ariko uwo mwarimu akaza kubura amasaha aho yakoraga, Nibwo habayeho kumwimurira ku kindi kigo kugira ngo akomeze akazi nta kibazo. 

Umuyobozi w’Akarere avugako ibyo bitakabaye impamvu zo kujurira kuko ari gahunda ikunze ku baho mu Nzego za Leta zose. Yagize ati: “uyu mwarimu yagiriwe inama mu rwego rwo kudatakaza akazi kubera kubura amasaha yo kwigisha rero igihe habayeho impinduka umukozi ntiyakabaye ajurira kuko amavugurura ni gahunda y’Ibigo bya Leta mu Rwanda hose, ziraba kandi tukabafasha ku buryo natwe tuba tutifuvuza ko umukozi atakaza akazi.”

Mu Karere Kanyagatare Komisiyo yakurikiranye ikibazo cy’umwarimu wigisha muri GS Cyabayage, avuga ko yagejeje ubujurire bwe muri Komisiyo ajurira kudahembwa umushahara we w’amezi atatu adahembwa. Ubwo Komisiyo yakurikiranaga ubujurire muri iki kigo, yasanze uyu mwarimu yari yarahawe igihano cyo guhagarikwa amezi atatu adahembwa.  Umuyobozi w’acyo yagaragaje ko uwo mukozi yakurikiranwe ku makosa ye mu buryo bwubahirije amategeko kuko yasabwe ibisobanuro bw’ikosa yakoze arabitanga birimo ibyo guhimba amanota y’abana akaba ari nabwo yangiwe kujya gukosora we akajyayo atabiherewe uburenganzira agezeyo ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramuhakanira kubera ibyo akurikiranweho. 

Mu gukurikirana ubujurire muri utwo Turere, Komisiyo yagiriye inama abayijuririye mu rwego rwo gukomeza gusobanukirwa icyo amategeko ateganya no gushishikarizwa kwirinda amakosa ya hato na hato akorerwa mu kazi. Komisiyo kandi yaboneyeho kubamenyesha ko bakwiye kujya bakurikirana ibiganiro byayo binyura kuri Radiyo Rwanda buri wa Kane saa mbiri na cumi n’itanu (20:15pm) no ku mbuga nkoranyambaga za Komisiyo ibi bikazajya bibafasha gusobanukirwa icyo amategeko ateganya ajyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta, ku mukozi utubahiriza inshingano n’uburyo bwo gukumira amakosa akorerwa mu kazi kugira ngo habeho umukozi mwiza kandi ukora kinyamwuga.