Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yamurikiye Inteko ishinga amategeko (imitwe yombi) raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2019/2020 na gahunda yayoyo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020/2021.

Kuwa 26 Ukwakira 2020, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje Raporo ku Nteko Ishinga amategeko (Imitwe yombi) Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2019/2020. Iyi gahunda itegurwa hashingiwe ku nshingano Komisiyo ihabwa n’Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, aho mu ngingo yaryo ya 27 iteganya ko’’ Komisiyo ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma gahunda na raporo z’ibikorwa byayo, mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’umwaka ukurikiyeho.’’

 

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’umwaka wa 2019/2020, igaragaza ibyakozwe kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2020 hashingiwe ku Itegeko rigena inshingano zayo ryavuzwe haruguru, ku igenamigambi ryayo ry’imyaka itanu(2018-2023) no kuri Gahunda y’Ibikorwa by’umwaka wa 2019/2020. Komisiyo yashingiwe kandi ku byemezo byafashwe mu nama n‘Inzego zitandukanye ndetse n’imyanzuro y’umwiherero by’Abakomiseri.

Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2019/2020 ikubiyemo ingingo  7 z’ingenzi  zikurikira: gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego zashatse abakozi; kugenzura uko Abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya n’uko bacungwa;gufata imyanzuro ku bujurire ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta yajuririwe no gutanga inama; gusobanurira abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru uburyo akazi gashakwa muri Leta;isesengura ry’igihombo Leta itezwa n’abayobozi bafata ibyemezo bitubahirije amategeko mu micungire y’abakozi , Inama nyunguranabitekerezo n’umusozo.

 

ibijyanye no gushaka, gushyira no gucunga abakozi ba Leta Komisiyo yasuzumye raporo z’amapiganwa 141 (ku mapiganwa 148 yakoreshejwe) ziturutse mu Nzego za Leta 90 zashatse abakozi kuva muri Nyakanga 2019 kugeza Kamena 2020.

Komisiyo yasanze imyanya yatangajwe ari 2,021, abasabye akazi ni 258,914, abari bujuje ibisabwa ni 149,835, abatari bujuje ibisabwa ni 109,079, abitabiriye amapiganwa ni 52,187, abatsinze ni 4,548, abashyizwe mu myanya ni 2,021, abashyizwe muri Databank ni 2,527.

Muri rusange, abashyizwe mu myanya bose ni 2,021, hakiyongeraho 405 bahawe akazi hakoreshejwe databank. Raporo z’amapiganwa zashyikirijwe Komisiyo ku gipimo cya 95.3%, ni ukuvuga ko 4.7% ari izitarashyikirijwe Komisiyo. Muri raporo z’amapiganwa 141 Komisiyo yakiriye, izagaragayemo ibibazo ni 14 zihwanye na 9.9%.

Ibyo bibazo bijyanye no kutagira impamyabumenyi isabwa ku mwanya, kutagaragaza equivalence y’impamyabumenyi, kutagira uburambe busabwa ku mwanya, kutagaragaza impamyabumenyi, kutagaragaza ibisabwa ku mwanya watangajwe, gutangaza ibitandukanye n’ibyemejwe mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, gupiganisha umukandida uri kuri black list, gushyira umukandida mu mwanya atasabye no kugira amazina ari ku mpamyabumenyi atandukanye n’ari ku ndangamuntu.

 

Komisiyo yatanze umwanzuro ko abo bakandida batashyirwa mu myanya ahubwo ko hakwiye gushyirwamo abujuje ibisabwa batsinze. Aho inzego za Leta zatangaje ibinyuranye n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo no kutagaragaza ibisabwa ku mwanya watangajwe, Komisiyo yasabye gusubirishamo amapiganwa kandi ababigizemo uruhare bagahanwa.

 

Komisiyo yakoze igenzura nyuma y’amapiganwa (Post-recruitment audit) mu Nzego za Leta 9 zirimo Ibigo bya Leta 2, ishuri rikuru 1 n’Uturere 6. Inzego za Leta 3 zubahirije amategeko naho 6 ntizubahirije amategeko ajyanye no gushaka abakozi ba Leta kuko zakoze amakosa ajyanye no kubura amakayi y’ikizamini ya bamwe mu bakandida, abakandida bapiganiye imyanya batagaragara ku rutonde rw’abemerewe gukora amapiganwa kandi bagatsinda, guhindura amanota ya bamwe mu bakandida bigatuma batsinda cyangwa bagatsindwa, gushyira mu mwanya umukozi atatsinze no gushyira umukozi mu mwanya atagaragaje equivalence y’impamyabumenyi.

Komisiyo yasabye ko ayo makosa yose akosoka itanga n’igihe ntarengwa cyo kubahiriza imyanzuro ya Komisiyo.

Komisiyo yakoze igenzura mu Turere 11, igamije kumenya uko abarimu bashakwa n’uko bacungwa hashingiwe ku biteganywa n’Iteka rya Perezida N°24/01 ryo kuwa 24/11/2016 rishyiraho Sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye byubahirizwa no ku Itegeko N°86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta.  

 

Muri rusange Komisiyo yasanze Uturere twose twarashyize abarimu mu myanya hashingiwe kuri list de placement yemejwe. Ariko hari aho byagaragaye ko hari Uturere twashyize mu myanya abarimu badafite dosiye, abatujuje ibyangombwa bisabwa ari byo impamyabumenyi, equivalences z’impamyabumenyi/ impamyabushobozi, amabaruwa abashyira mu myanya, abari mu myanya bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa A2 bigisha mu mashuri yisumbuye mu cyiciro cya kabiri, abari mu myanya batararahiye, abashyizwe mu myanya ntibahabwe imihigo y’igihe cy’igeragezwa, abatarahawe amabaruwa abemeza burundu mu kazi, abatarazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike, abahinduriwe ibigo ntibahabwa amabaruwa abimura, abarimu b’abanyamahanga bacungwa hashingiwe kuri Sitati yihariye y’abarimu aho kugengwa n’amasezerano, abatarahawe ikiruhuko cy’izabukuru n’abafite amazina yo ku mpamyabumenyi atandukanye n’ari ku ndangamuntu zabo.   

Komisiyo yasabye ko abarimu bashyizwe mu myanya batujuje ibisabwa bayikurwamo inasaba Uturere kuzuza dosiye zabo.

 

Mu bijyanye no gufata imyanzuro ku bujurire no gutanga inama, Komisiyo yakiriye ubujurire 451, ubujurire 371 buhwanye na 82.3% bwarasuzumwe bunatangwaho imyanzuro, naho 80 buhwanye na 17.7% bwari bugikurikiranwa. Ubujurire 133 bwari bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya, naho 318 bwari bushingiye ku micungire y’abakozi. Mu bujurire 371 bwasuzumwe, 109 bungana na 29.4% bwari bufite ishingiro naho 262 bungana na 70.6% nta shingiro bwari bufite.

Komisiyo yatanze imyanzuro 109 yagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta bireba, imyanzuro 78 ihwanye na 71.5% yashyizwe mu bikorwa naho 31 ihwanye na 28.5% ntiyashyizwe mu bikorwa. Ubujurire bwinshi bwakiriwe bujyanye no kwirukanwa burundu, kudahabwa imishahara, agahimbazamusyi, imperekeza, impamba y’izabukuru no kudahemberwa akazi kakozwe mu busigire, kudashyirwa mu mwanya umukandida yatsindiye, kutanyurwa n’amanota y’isuzumabushobozi kutazamurwa mu ntera no kutamenyeshwa intera y’umwanya w’umurimo umukozi ariho.

 

Komisiyo yakoze isesengura ry’imanza Leta yarezwemo n’abakozi kuva Nyakanga 2018 kugeza Kamena 2019. Komisiyo yakusanyije imanza z’umurimo zaciwe mu Nkiko zisumbuye zose uko ari 12, Urukiko Rukuru rwa Kigali n’ingereko zarwo 4, Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga irazisesengura. Inzego za Leta 24 zaburanye imanza 121 ziburana n’Abakozi 171, zitsinda imanza 16 zitsindwa 105 bituma Leta yishyura 949,558,559 Frw.

Ayo mafaranga agizwe na 763,963,633 Frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi bakagombye kuba barahawe kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho 185,594,926 Frw akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cy’abavoka n’amagarama abakozi batanze mu nkiko Inzego za Leta zikayabasubiza. Inzego za Leta zo zatsindiye 8,540,000 Frw agizwe n’ayo Urukiko rwayigeneye Leta kubera gushorwa mu manza nta mpamvu n’abakozi bayireze bagatsindwa.

Zimwe mu mpamvu zatumye Leta iregwa ikanatsindwa ni ukudaha abakozi ku gihe imishahara yabo n’ibindi bagenerwa n’amategeko bifitanye isano nayo, kwirukana umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusezerera nta mpaka kubera ibura ry’umurimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe, kudaha umukozi ikiruhuko cy’umwaka no guhagarika abakozi by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Mu rwego rwo kumenyekanisha amategeko, Komisiyo yasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza n’Amashuri Makuru bya Leta uburyo akazi gashakwa mu Nzego za Leta. Icyo gikorwa cyari kigamije guteza imbere imyumvire y’abanyeshuri bitegura kurangiza amasomo kugira ngo nibagera ku isoko ry’umurimo bazabe bazi uburyo akazi gashakwa no mu rwego rwo kubagaragariza ko bikorwa binyuze mu mapiganwa, mu mucyo kandi mu buryo bumwe kuri bose. Komisiyo yasuye Kaminuza n’Amashuri Makuru 9 kuri 15 yari ateganyijwe. Iki gikorwa kizakomeza mu mwaka wa 2020/2021 kuko byagaragaye ko abarangiza amashuri bafite ubumenyi buke ku itangwa ry’akazi mu Nzego za Leta.

Nyuma yo kugezwaho ibikubiye muri Raporo y’Ibikorwa by’Umwaka wa 2019/2020 ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, abagize Inteko ishinga amategeko bayitanzeho ibitekerezo banabazaho ibibazo, bose bahabwa ibisobanuro birambuye kandi bavuga ko banyuzwe ndetse Inteko rusange Imitwe yombi irayemeza.

Antoine SHYAKA

Public Relations and communication Officer/ NPSC