Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yashoje igenzura ku micungire y’abakozi mu Bitaro by’Akarere bya Masaka

Ku wa 08 Nzeri 2023, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yashoje igenzura ku micungire y’abakozi mu Bitaro by’Akarere bya Masaka ryakozwe kuva ku wa 28/08 kugera ku wa 08/09/2023, inatanga ikiganiro ku guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo igomba kuranga  abakozi ba Leta.

Iri genzura ryakozwe hashingiwe ku Mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 001/03 yo ku wa 01/09/2020 agena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Bitaro Bikuru, Ibitaro by’Intara, Ibitaro by’Uturere, Ibitaro byihariye, Ibigo Nderabuzima bitanga serivisi zisumbuye ku rwego rwa dogiteri n’Ibigo Nderabuzima

Komisiyo yakoze iri genzura hagamijwe gusuzuma niba Ibitaro by’Akarere  bya Masaka byubahirirza ibiteganywa n’amategeko mu micungire y’abakozi.

Muri iryo genzura hasuzumwe ibi bikurikira:

  • Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Ibitaro bagenderaho n’iyayibanjirije:
  • Imyanya irimo abakozi bagengwa n’amasezerano kandi igaragara ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo,
  • Gusuzuma niba abakozi bari mu myanya bujuje ibisabwa,
  • Abakozi bavuye mu kazi (abasezerewe, abasezeye n’abavuye mu kazi kubera impamvu zitandukanye).
  • Uburyo abakozi bashyizwe mu myanya n’ibyashingiweho kuri buri cyiciro abakozi bari mu mwuga w’ubuvuzi baroherejwe na MINISANTE
  • Amadosiye y’abakozi
  • Uburyo abakozi bongererwa ubushobozi (abagitangira akazi n’abasanzwe);
  • Ubwitabire bw’abakozi mu kazi (attendance reports);
  • Uburyo abakozi bimurwa (amabwiriza ya MoH NO 20/79 yo ku wa 21/11/2022);
  • Imihigo, isuzumabushobozi  n’izamurwa mu ntera ntambike ry’abakozi;
  •  Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi ( amaburuwa abashyira mu kanama, raporo z’ibyo kakoze na raporo y’abakozi bahanwe kuva mu mwaka wa 2020).

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Masaka, Dr. HANYURWIMFURA Jean Damascene yashimiye Komisiyo ku igenzura yakoreye Ibitaro bya Masaka n’ubufatanye busanzwe buranga inzego zombie, ayizeza ko inama zatanzwe ku micungire y’abakozi zizashyirwa mu bikorwa