Skip to main content Skip to page footer

KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA YATANZE IKIGANIRO KU MYITWARIRE MBONEZAMURIMO KU BAYOBOZI BASHYA MURI MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI.

Itsinda rya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ryakiriwe n’Umuyobozi uhagarariye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Bwana BAYINGANA Raban, muri gahunda yo guhugura no gusobanurirwa ku micungire y’abakozi n’imyitwarire mbonezamurimo ku bayobozi bashya. Iki kiganiro cyatanzwe ku wa 10 Werurwe 2026 hagamijwe ku kwibutsa indangagaciro zikwiye kuranga Umukozi wa Leta n’uburyo bwo kwirinda amakosa akunze kugarara mu kazi kugira ngo Inzego za Leta zigire umukozi mwiza kandi ukora kinyamwuga. 

Atanga ikaze Bwana BAYINGANA, yavuze ko iki kiganiro Komisiyo yateguye kiba gikenewe mu bakozi ba Leta bose byumwihariko kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi no ku Rwego rw’Igihugu kandi ko nk’abakozi ba Minisiteri bashya bifuza ko bavamo abakozi beza bakora kinyamwuga, anagaragaza ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ari umuhuza mwiza mu gukemura ibibazo bishingiye ku micungire y’Abakozi ba Leta.

Muri uwo mwanya yagarutse ku cyerekezo Igihugu cy’iyemeje kugeraho hakurikijwe aho Isi ituganisha yagize ati: “Uyu munsi bitewe n’aho Isi ituganisha turifuza umukozi ureba kure kandi ukemura ibibazo kugira ngo tugere aho Igihugu cyacu cyifuza kugera”. 

Mu kiganiro Umukozi ushinzwe guteza Imbere imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga Madamu NIYONAGIRA Dative yatanze yagarutse ku nshingano za Komisiyo zirimo: 

  1. Gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi ba Leta;
  2. Gukora ubushakashatsi ku micungire y’abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama;
  3. Gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta yajuririwe;
  4. Guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta ndetse n’uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta. 

Uwari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisyo, Bwana Fernand, ubwo yasobanuraga kuri izi nshingano za Komisiyo yabanje gushimira Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku mwanya Komisiyo yahawe, aboneraho gusobanurira abayobozi n’abakozi bashya ba Minisiteri, amakosa akunze gukorwa n’abakozi kandi avuga ko hari n’abakoresha badaha ibigenerwa umukozi kugira ngo yuzuze inshingano ze. Yagarutse ku itegeko rijyanye n’imyitwarire mbonezamurimo, amakosa n’ibihano biboneka mu ngingo ya 29, nko guhagarikwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) iyo umukozi:

  1. Yatutse cyangwa asebeje undi mukozi wa Leta cyangwa umugenerwabikorwa wa serivisi;
  2. Yatanze amakuru atari yo mu bijyanye n’akazi;
  3. Adatangana umwete serivisi ku mugenerwabikorwa;
  4. Asuzuguye umuyobora mu kazi cyangwa umukuriye;
  5. Agandishije abandi bakozi mu gukora inshingano zabo;
  6. Asibye mu kazi nibura iminsi ibiri (2) ariko itarengeje iminsi itandatu (6) nta bisobanuro bifatika;

Bwana NKURUNZIZA asoza yagize ati: “nk’uko byagarutsweho izi nshingano zirakorwa kandi zikubahirizwa, bigafasha Urwego mu kwesa imihigo.” Yanashimye ubufatanye bwiza Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifitanye na Komisiyo kandi yizeza Ministeri ko muri gahunda za Komisiyo izakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza kugira ngo Igihugu kigire umukozi mwiza kandi wuzuza inshingano yahawe.