Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yizihije imyaka 14 imaze ikora inshingano zayo.
Kuwa 18 Werurwe 2022, Abakozi n’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bizihije imyaka 14 Komisiyo imaze ikora inshingano zayo zo kugenzura ko Inzego za Leta zubahiriza politiki, amahame n'amategeko agenga imicungire y'Abakozi ba Leta.
Mu kwizihiza uyu munsi Komisiyo yateguye inama y’abakozi bose n’abakomiseri baganira ku bikorwa Komisiyo yagezeho muri iyo myaka 14 ariko banaganira ku myitwarire mbonezamurimo igomba kuranga Abakozi ba Komisiyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yahaye ikaze abitabiriye inama. Yagize ati:’’ impamvu ya mbere y’iyi nama ni ukuzirikana imyaka 14 Komisiyo imaze kuko yatangiye ku itariki 12/03/2008 no kwiyibutsa inshingano dufite, indi mpamvu n’ukugira ngo natwe tuganire ku myifatire mbonezamurimo nk’uko tuyiganiriza izindi nzego’’.
Atangiza iyi nama, Visi Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri Madamu KANAKUZE Jeanne d’Arc yaganirije abakozi ku mavo n’amavuko ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta abagaragariza urugendo Komisiyo yanyuzemo kugeza kuri iyi myaka 14. Yavuze ko Komisiyo yagiye igira abakozi beza bayifashije kuzuza inshingano zayo muri iyi myaka.
“Intambwe igenda iterwa mu gucunga abakozi n’uruhare rwa Komisiyo ku nkingi y’imiyoborere myiza ruragaragara kuko n’imyumvire y’Abanyarwanda ku mitangire y’akazi ka Leta igenda iba myiza’’ Visi Perezida KANAKUZE Jeanne d’Arc.
Yasabye abakozi ba Komisiyo kuba intangarugero mu mitangire ya Serivisi nziza nk’uko babyigisha mu zindi Nzego za Leta, guhora biga ibishya no kugira ubwitange bakazasiga umurage mwiza bitewe no kunoza umurimo.
Mu kiganiro ku myitwarire mbonezamurimo cyatanzwe na Madamu MUKADESI Anathalie, Umukozi ushinzwe guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo no kugenzura imicungire y’abakozi, yagaragaje amahame y’imyitwarire mbonezamurimo akwiye kuranga abakozi ba Leta muri rusange n’aba Komisiyo by’umwihariko.
Yavuze ko ubumenyi n’ubushobozi bidahagije ahubwo imyitwarire myiza nayo ari inkingi ya mwamba mu gutanga umusaruro ku kazi, abakozi bakwiye kurangwa n’ubudashyikirwa, kubazwa inshingano,ubunyangamugayo no kubahiriza igihe.
Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bigamije kunoza imikorere no kugera ku musaruro.Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe byafasha kongera umusaruro ni ugukorera ku ntego,guhugurwa ku buryo bwo kwakira abantu no kongera imbaraga mu mirimo bakora.
Itegeko No 67/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta mu ngingo yaryo ya 5 rigena inshingano za Komisiyo ari zo:
1o kugenzura ko inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y’imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose;
2° gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi ba Leta;
3° kugenzura ko inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta;
4° guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta ndetse nuko bashyira mu bikorwa inshingano zabo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta;
5° gukora ubushakashatsi ku micungire y’abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta kugira ngo igire Guverinoma inama;
6° gufata imyanzuro ku rwego rwa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’Ubutegetsi bijyanye
Antoine SHYAKA
Public Relations and Communication Officer/ NPSC