KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BALETA YAGIRANYE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO N’ABASHINZWE IMICUNGIRE YABAKOZI MU NTARA ZOSE N’UMUJYI WA KIGALI.
Ku wa 11 Ukwakira 2025 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, yagiranye inama nyungurabitekerezo n’abashinzwe imicungire y’Abakozi ba Leta mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Iyi nama ifite intego yo guhugura abakozi bashinzwe imicungire y'abakozi bakorera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kugaragaza icyuho cyagaragaye mu kutubahiriza amategeko n'amabwiriza ajyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta, ikaba yarabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (webex meeting).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Madamu Angelina MUGANZA, atangiza iyi nama yashimiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abafite mu nshingano imicungire y’abakozi b’Intara zose n’Umujyi wa Kigali ku bwitabire bagaragaje muri iyi nama, avuga ko Komiosiyo ikwiye kwita ku bashinzwe abakozi kuko aribo umutima w’urwego mu bijyanye n’uko abakozi ba shakwa n’uko bacungwa.
Yavuze ko muri iyi myaka n’ubwo hagiye habaho impinduka nziza mu bijyanye n’uko abakozi ba Leta bashakwa n’uko bacungwa byose hagamijwe kugira ngo amategeko yubahirizwe kandi imiyoborere igende neza, ariko hagiye hagaragara ibibazo bigenda bigaragara mu gushaka no gucunga abakozi. Muri raporo zigezwa muri Komisiyo, mu bujujrire Komisiyo yakira bwa bashaka akazi ndetse bikagaragara no mu igenzura nyuma y’amapiganwa Komisiyo ikora.
Madamu MUKARUTESI Christine, umukozi ushinzwe imicungire y’Abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko muri Komisiyo mu kiganiro yatanze yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025 bigaragara ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu gushaka no gucunga abakozi kuko ( gusuzuma rapora z’amapiganwa hifashishwa ikoranabuhanga, inzego nyinshi zitanga raporo y’amapiganwa ku gihe, gukoresha waiting list biritabirwa , igihombo gituruka ku manza Leta yatsinzwe cyaragabanutse no gushyirwa mu bikorwa imyanzuro yatanzwe na Komisiyo byariyongereye).
Yagize ati: “Nubwo hari impinduka zabaye, haracyari urugendo rugamije kugira umukozi mwiza, ufite indangagaciro, witwara neza, ukora kinyamwuga mu gufasha Igihugu kugera ku ntego cyihaye. Ni muri urwo rwego Komisiyo yifuje kugirana inama n’abashinzwe abakozi kugira ngo habeho kungurana ibitekerezo no gufata imyanzuro igamije kunoza imicungire y’abakozi mu nzego za Leta”. Abashinzwe imicungire y’abakozi mu Ntara no mu Turere bashimiye Komisiyo ku ruhare rwiza yagize mu gutegura iyi nama ngarukamwaka ijyanye no kureba uko imicungire y’abakozi ihagaze kugeza ubu, bagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kureba ibitarubahirijwe mu micungire y’abakozi ba Leta, hirindwa icyatuma umukozi agwa mu makosa bimakaza umuco w’ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha bigamije kwigisha no guhugura kugira ngo habeho umukozi mwiza kandi ukora kinyamwuga.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko Bwana NKURUNZIZA Fernand, yashimye cyane intambwe nziza yatewe mu micungire y’Abakozi ba Leta no ku bashinzwe imicungire y’abakozi bikajyana n’amahugurwa ahoraho hagamijwe kugira ngo turusheho gukora neza tugere ku musaruro kugira ngo abakozi bakore neza kandi bishimye, kandi bahabwa ibyo bagenerwa n’amategeko ku gihe, bityo tubashe kubasaba umusaruro bakeneweho mu nshingano z’abo zitandukanye.