Komisiyo y’Iguhugu ishinzwe Abakozi ba Leta yaganiriye na Njyanama y’Akarere ka Huye na Komite Nyobozi ku micungire y’abakozi no guteza imbere imyitwarire mboneza murimo.
Kuwa 03 Werurwe 2022, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagiranye ibiganiro n’Abagize Inama Njyanama na Komite Nyobozi mu Karere ka Huye ku micungire y’abakozi n’imyitwarire mbonezamurimo. Ibi biganiro byanitabiriwe n’abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa akorwa n’abakozi mu Karere.
Atangiza iyi nama, Umuyobozi w’Inama Njyanama , Madamu Dr. Aisha NYIRAMANA yashimiye Komisiyo yateguye iyi nama avuga ko biteguye kunguka ubumenyi bw’uko bakwiye kwitwara mu bijyanye n’imicungire y’abakozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA yibukije Abajyanama na Komite nyobozi inshingano za Komisiyo zirimo kugenzura uko Inzego za Leta zubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi (Uko bashakwa n’uko bacungwa) no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo.
Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana NKURUNZIZA Fernand, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’Imicungire y’Abakozi yagaragarije abitabiriye inama inzira ziteganywa n’amategeko zo gushaka no gushyira mu mwanya umukozi wa Leta, ishusho y’imicungire y’abakozi mu mwaka wa 2020/2021 nk’uko byagaragajwe na raporo z’amapiganwa n’ubujurire Komisiyo yakiriye, bagaragarijwe kandi amakosa akunze gukorwa mu micungire y’abakozi.
Amwe mu makosa akorwa n’abayobozi agateza Leta igihombo kubera gutsindwa mu manza iregwamo n’abakozi: Kwirukanwa burundu mu kazi mu buryo budakurikije amategeko; guhagarikwa by’agateganyo mu buryo budakurikije amategeko; kudahabwa imishahara umukozi yabikiwe afunzwe nyuma yo kuba umwere; kudahabwa ikiruhuko cy’umwaka.
Komisiyo yatanze inama zafasha mu gukumira ayo makosa harimo: Kubahiriza amategeko kandi ku gihe; guhugura abakozi mu nshingano zabo; kugenzura ko buri mukozi afite amategeko agenga inshingano ze no kuyihuguramo; kuganira n’abakozi ku makosa yagaragajwe kugira ngo yirindwe.
Ikiganiro cya Kabiri cyatanzwe na Bwana MUSABYIMANA Jean Damascène cyagarutse ku myitwarire mbonezamurimo ikwiye kuranga Abakozi ba Leta , yavuze ko nubwo Leta y’u Rwanda yakoze byinshi bijyanye n’imicungire y’abakozi, ishyiraho amategeko n’amabwiriza agaragaza ibigomba gukorwa, uko bikorwa n’indangagaciro zigena imyitwarire y’umukozi wa Leta hagamijwe kugera ku musaruro ushimishije no gukorera mu mucyo; buri mwaka Abakozi ba Leta barirukanwa kandi bagakurikiranwa kubera imyitwarire idahwitse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yasabye Akarere ko buri kwezi abakozi bakora ku rwego ( Akarere, Ibitaro, Ishuri) bajya bakora inama bakaganira ku myitwarire mbonezamurimo bakagenera kopi ya raporo Komisiyo.’Ibi bizagira uruhare mu gutuma abakozi bagira umuhate n’ubwitange mu kazi.’
Umuyobozi w’Akarere, Bwana SEBUTEGE Ange yavuze ko abakozi basanzwe bagira inama buri cyumweru, bityo ko bazagena umunsi umwe mu kwezi wo kuganira ku myitwarire mbonezamurimo.
Abajyanama basabye ko habaho uburyo bumwe bwo guhugura abakozi bashya ku myitwarire mbonezamurimo kandi muri ubwo buryo umwihariko wa buri rwego rw’umurimo ukitabwaho.
Antoine SHYAKA,
Public Relations and Communication Officer/NPSC