KOMISIYO YUNGURANYE IBITEKEREZO N’ABAFATANYABIKORWA BO MU NTARA Y’AMAJYEPFO
Inama nyunguranabitekerezo, ni inama ngarukamwaka Komisiyo igirana n’Intara zose n’Umujyi wa Kigali. Ku itariki ya 06/05/2016 Komisiyo yagiranye iyi nama n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.
Muri iyi Ntara Komisiyo yabagaragarije raporo z’amapiganwa yayishyikirijwe zivuye mu Turere dutandukanye tugize Intara, ibibazo byagaragaye muri izo raporo, ikurikiranwa ry’ishyirwa mu bikorwa ku myanzuro yatanzwe nyuma y’igenzuraku micungire y’abakozi n’imitangire ya serivisi ryakozwe mu Bitaro, imiterere y’Ubujurire bwashyikirijwe Komisiyo n’aho bwaturutse, imyanzuro Komisiyo yatanze, iyubahirijwe n’itarubahirijwe n’inzego bireba, isesengura n’ikigereranyo ku gihombo Leta iterwa no kutubahiriza amategeko mu micungire y’abakozi, n’ingaruka zo kutubahiriza inzira z’ibihano.
Mu Ntara y’Amajyepfo isesengura n’ikigereranyo ku gihombo Leta iterwa n’Ubuyobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko ryagaragaje ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2009 kugeza mu kwa Kamena 06/2012 Leta yahombye miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi magana atanu na cumi na bitandatu na magana ane na mirongo inani n’ umunani y’u Rwanda (15,516,488 Frw) kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2012 kugeza mu kwezi kwa gatandatu 06/2015 Leta yahombye miliyoni makumyabiri n’ebyiri n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itandatu n’icyenda na mirongo icyenda n’arindwi y’u Rwanda (22,669,097 Frw).
Nyuma yo kugaragariza abitabiriye inama ingaruka z’imicungire y’Abakozi ba Leta idakurikije amategeko, Komisiyo yatanze ibyifuzonama mu kuyinoza ko ari ngombwa kubahiriza amategeko hakoreshwa inyandiko no kubahiriza inzira z'ibihano; gutandukanya ibihano bifatirwa abakozi mu rwego rw'akazi n’uburyozwe bw'ibyaha bakurikiranwaho n’izindi nzego (Criminal proceedings…); kwirinda kwimura abakozi mu rwego rw'ibihano, bigakorwa gusa byumvikanweho kandi hagamijwe kuzamura umusaruro waho agiye, gutanga umwanya wo kwisobanura mu nyandiko mbere yo gufata ibihano, kugisha inama Minisitiri w'Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gihe hagiye gutangwa ibihano byo ku rwego rwa kabiri; buri mukozi agomba kandi kugira idosiye y’akazi igaragaramo imyitwarire ye; gusubiza umukozi wajuririye urwego hubahirizwa iminsi iteganyijwe mu itegeko; gukoresha abakozi b'urwego bafite ishingano zijyanye n'imyanzuro igomba gufatwa n'Urwego.
Abitabiriye biyemeje muri rusange kubahiriza amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta mu rwego rwo kwirinda gushora Leta mu manza ziyiviramo akenshi gucibwa amafaranga.
Alice NAMBAJE/PR&CO