Skip to main content Skip to page footer

Komiyiyo Y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakoze igenzura ku micungire y'Abakozi b’Umujyi wa Kigali

Kuva ku wa 17-28/02/2025, Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakoze igezura ku micungire y’abakozi b’Ubumujyi wa Kigali. (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge). Iri genzera ryari rigamije kureba uko abakozi b’Umujyi bashakwa, uko bashyirwa mu myanya y’akazi, uko bacungwa niba bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko, hansuzumwa uko imyitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga mu bakozi yubahirizwa. 

Mu Nama ibimburira igenzura, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenzura ku micungire y’abakozi ba Leta no gukora kinyamwuga Madamu NIKUZE Laure Ariane n’abakozi ba Komisiyo, bakiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madame Stella KABAHIRE abonereho no gushimira Komisiyo uburyo igira uruhare rukomeye mu gukurikirana imicungire y’abakozi ba Leta no kugira imikorere n’imikoranire myiza mu Nzego za Leta bigatanga umusaruro n’ingaruka nziza mu bakozi ba Leta.

Madamu N. Laure Ariane, yagaragarije abayobozi bitabiriye Inama bimwe mu bisuzumwa igihe hakorwa igenzura birimo: Abakozi bari mu myanya (gabo / gore), Imyanya itarimo abakozi, Imyanya irimo abakozi by’agateganyo; Imyanya irimo abakozi mu buryo bw’ubusigire; Imyanya irimo abakozi bagengwa n’amasezerano;  Gusuzuma niba abakozi bari mu myanya bujuje ibisabwa (job profile);  Amadosiye y’abakozi (ibaruwa, kopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri, equivalence y’impamyabumenyi ku bakozi bize hanze y’Igihugu, n’icyemezo cy’indangabihano, Gusuzuma niba abakozi bari mu myanya aribo bahembwa (payroll)  Imihigo y’abakozi n’isuzuma ryayo (imihigo y’umwaka n’imihigo y’igihe cy’igeragezwa), Izamurwa mu ntera ry’abakozi; Gusuzuma niba hatangwa raporo z’amapiganwa, Igenzura nyuma y’amapiganwa (Post-recruitment 2023-2024) (gusuzuma umwanzuro wa Komisiyo, Panelists, imyanya y’imirimo yapiganishijwe, abakandida bashyizwe mu myanya bakuwe kuri waiting list, igihe amapiganwa yamaze) hakozwe kandi igenzura ku mavugururwa yo muri 2020.

Madamu KABAHIRE yashimiye Komisiyo uburyo igenda igira uruhare rukomeye mu gufasha Inzego za Leta mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara bijyanye n’imicungire y’abakozi. 

Komisiyo yatanze kandi ikiganiro ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga ku Bakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali kitabiriwe n'abakozi b'ibyiciro bitandukanye. Abakozi bongera kwibutswa imyitwarire mbonezamurimo ikwiye kuranga Umukozi wa Leta,n’indangagaciro zikwiye kumuranga, uko yitwara mu kazi no hanze yako. Muri icyo kiganiro hagarutswe ku makosa akorwa n’abakozi ba Leta n’ingaruka ziterwa no gufata ibyemezo bitubahirije amategeko, ingaruka zo kudakora kinyamwuga; indangagaciro z’umwuga n’imyitwarire mbonezamurimo bisabwa Umukozi wa Leta wese hagamijwe guteza imbere imitangire myiza ya serivisi, gushyira umuturage ku isonga no kwihutisha iterambere ry’Igihugu.