Ku nshuro ya gatandatu (6) Inama y’Abakomiseri n’Ubuyobozi bwa Komisiyo bakoze umwiherero.
Kuva ku itariki ya 15/04/2018 kugeza ku itariki ya 17/04/2018, Inama y’Abakomiseri hamwe n’Ubuyobozi bwa Komisiyo bakoze umwiherero mu rwego rwo kwisuzuma no gushyiraho umurongo utuma Komisiyo igera ku nshingano zayo.
Inama y’Abakomiseri ni rwo rwego rukuru rwa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta nk’uko biteganywa n’itegeko No 39/2012 ryo kuwa 24/12/2012. Iyo nama y’Abakomiseri ikaba igizwe n’Abakomiseri barindwi (7) barimo Perezida na Visi Perezida, bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Inama y’Abakomisieri ba Komisiyo kandi bakora ku buryo budahoraho.
Inshingano z’Inama y’Abakomisieri ziteganywa n’itegeko ryavuzwe haguru, mu ngingo yaryo ya cumi na gatandatu (16) risobanura nshingano mu buryo bukurikira: Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za Komisiyo; Gukurikirana imicungire y’umutungo wa Komisiyo; Kwemeza raporo na gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo; Gushyira mu myanya abakozi ba Komisiyo no gukurikirana imicungire yabo; Kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Komisiyo; Gutanga inama no gufata ibyemezo byose bituma Komisiyo igera ku nshingano zayo; no Kwemeza amategeko ngengamikorere ya Komisiyo.
Muri uyu mwiherero w’iminsi itatu abawitabiriye barebeye hamwe ingingo z’ingenzi zikurikira:
Gusuzuma Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’amezi icyenda (9), aho inama yagaragarijwe ko mu gikorwa cyo gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego zashatse abakozi, Komisiyo yashyikirijwe raporo z’amapiganwa 58 ziturutse mu Nzego za Leta 45, naho ku bijyanye no kugenzura uko abakozi ba Leta bashakwa n’uko bashyirwa mu myanya, Komisiyo imaze gukora igenzura mu Turere cumi na tubiri (12) nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda y’ibikorwa; ku bijyanye no kwakira ub ujurire, Komisiyo yakiriye ubujurire magana abiri na mirongo itatu na bumwe (301), ubujurire magana abiri na mirongo itandatu (260) buhwanye na 86.4% bwari bumaze gutangwaho imyanzuro naho mirongo ine n’umwe(41) buhwanye na 13.6% bwari bugikurikiranwa. Ubujurire 99 bwari bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya, naho 202 bwari bujyanye n’imicungire y’abakozi muri rusange.
Gusuzuma umushinga wa gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2018/2019, Inama y’Abakomiseri yagejejweho ibikorwa by’ingenzi bikubiye muri iyi gahunda bikurikira: Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezomu Ntara zose, Umujyi wa Kigali no mu Nzego z’Ubutegetsi Biwte bwa Leta, Ubukashashatsi, igenzura ku gihombo Leta itezwa n’abayobozi bafata ibyemezo bitubahirije amategeko, Kwakira no gusesengura raporo z’amapiganwa no kwakira no gusesengura ubujurire. Nyuma yo gusuzuma uyu mushinga hemejwe ko muri gahunda y’ikusanyamakuru ku kiganiro “Umukozi wa Leta’’ hemejwe ko hazategurwa ifishi iriho ibibazo bizabazwa, izashyirwa kuri website ya Komisiyo, ikazashyikirizwa Abakozi ba Leta bazasurwa mu cyumweru cyahariwe “Umukozi wa Leta” (Public Service Week) kugira ngo bayuzuze. Hemejwe kandi ko ko hazakorwa igenzura mu Nzego z’Uburezi mu mwaka wa 2019/2020. Kubera imiterere y’igikorwa hazateganywe mu Ngengo y’Imari ko hazashakwa abakozi bakorera ku masezerano.
Gusuzuma umushinga wa strategic Plan 2018-2023: Mbere yo gusuzuma umushinga wa strategic Plan 2018-2023, habanje kurebera hamwe ingingo z’ingenzi zashyizwe mu bikorwa mu myaka itanu irangiye strategic Plan 2013-2023. Hagaragajwe ko Komisiyo yakoze igenzura mu Nzego za Leta 137 mu rwego rwo kureba iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye no gushaka no gucunga Abakozi ba Leta, Komisiyo yakiriye ubujurire kandi isesengura ubujurire 2 022 , imyanzuro yatanzwe kuri ubwo bujurire ingana na 97.2% (1966/2022). Hakozwe ubukashatsi butatu, n’ubushakshatsi butoya (surveys) butanu, imyanzuro yavuyemo yifashihsijwe mu kugira inama Guverinoma, Komisiyo yakoze isesengura inshuro eshatu ku gihombo Leta itezwa n’Abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko, iryo sesengura ryagaragaje ko kutubahiriza mategeko biteza Leta igihombo kinini. Komisiyo kandi yakoranye inama nyunguranabitekerezo eshanu n’Abafatanyabikorwa bo mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali no mu Nzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta, yakoze kandi n’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta inshuro ebyiri. Nyuma yo kureberagamwe ibyagezweho na Komisiyo mu myaka itanu yagejejweho umushinga wa strategic Plan 2018-2023 iwutangaho ibitekerezo bigamije kuwunoza hanemezwa ko hazatumizwa inama izahuza Komisiyo n’abafatanyabikorwa (Stakeholders), nabo bakawutangaho ibitekerezo.
Imikoranire ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’izindi nzego (Transparency International Rwanda and Rwanda Governance Board),
Nyuma y’ikiganiro Transparency International Rwanda yagejeje kuri Komisiyo cyagarutse ku bushakashatsi iherutse gushyira ahagaragara bugaragaza uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze mu Rwanda, hafashwe imyanzuro ko hazaba inama hagati ya Komisiyo na TI-Rwanda mu rwego rwo kumvikana ku buryo bw’ imikoranire hagati y’inzego zombi, hemejwe ko Komisiyo izifatanya na TI-Rwanda mu gukora ubukangurambaga (Campain) kuri Gender Based Corruption (GBC), hemejwe kandi ko igihe hakorwa isesengura k’ubujurire bushyikirizwa Komisiyo, hazajya hanitabwa ku kumenya umubare w’abagore n’abagabo bajuriye, hanarebwe ko nta sano bufitanye na Gender Based Corruption. Ibi bizajya binakorwa mugihe cy’igenzura ku micungire y’abakozi, Komisiyo ikora mu Nzego za Leta.
Nyuma y’ikiganiro Rwanda Governance Board (RGB) yagejeje kuri Komisiyo cyagarutse ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda (RGS), uko abaturage bishimiye imitangire ya serivisi (CRC2016) Ibindi byegeranyo bikorwa n’inzego zihariye, hafashwe imyanzuro ikurikira : Komisiyo na RGB bazagirana inama igamije kwigira hamwe uburyo amakuru afitwe na Komisiyo ku bijyanye no gushaka no gucunga abakozi yakwiyongera kuri Indicator ya “Rule of law”’ igaragara muri Rwanda Governance Scorecard; RGB izashyikiriza Komisiyo ibyavuye mu bushakashatsi ku bijyanye n’imyumvire (Perception) ku mitangire y’akazi mu Nzego za Leta.
Mu gusoza uyu mwiherero ngaruka mwaka, abitabiriye inama basabye ko ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero hazitabwa ku gukurikiza imirongo migari ya guverinoma (National Strategic for Transformation).
Alice NAMBAJE