Kumenyereza umukozi ugitangira akazi ni ingenzi mu kugera ku musaruro ategerejweho
Iteka rya Perezida nimero 128/01 ryo kuwa 3 Ukuboza mu 2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi riteganya ko gahunda y’amahugurwa ku bakozi bashya no kubamenyereza akazi bishyirwaho, bigategurwa kandi bigashyirwa mu bikorwa n’urwego rukoresha umukozi wa Leta. Urwego rwahaye akazi uwo mukozi rugomba kuba rufite gahunda y’amahugurwa yaba ku bakozi basanzwe ndetse no ku bakozi bashya, umukozi mushya ahabwa amahugurwa hakurikijwe iyo gahunda ndetse akanamenyerezwa akazi.
Ikigo gishobora kumuha amahugurwa y’ibanze cyangwa akayahabwa n’ikindi kigo cyateganyijwe, cyane cyane bayahabwa na RMI(Rwanda Management Instititute) umukozi kandi akamenyerezwa akazi, uko atangiye akazi,uko agenda agakora yerekerwa aho biri ngombwa.
Madamu Nikuze Laure Ariane umukozi ushinzwe abakozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta avuga ko nta gihe cyagenwe cyo kumenyereza umukozi akazi ariko ko buri rwego rugira igihe bikorwamo bitewe na gahunda y’urwego wenda mu gihe gitoya nk’umunsi umwe,iminsi ibiri uhereye igihe yatangiriye akazi,umukozi agahabwa amahugurwa y’ibanze bamusobanurira imiterere y’urwego, bamusobanurira inshingano z’urwego, inshingano z’uwo mukozi, umusaruro ategerejweho, bamuha ikaze mu kigo bifata igihe gitoya, umunsi umwe cyangwa ibiri; ariko ashobora no kumara icyumweru cyangwa bibiri igihe yagiye kwigira mu rundi rwego cyangwa ari mu rwego akoramo igihe ari kwiga ibijyanye n’inshingano ze uburyo azazishyira mu bikorwa.
Isuzumabushobozi rikorerwa abakozi rikorwa hashingiwe ku musaruro umukozi yagezeho ugereranyije n’umusaruro yari ategerejweho. Amahugurwa ku mukozi mushya ni ingenzi cyane mu kwesa imihigo kuko ayo mahugurwa ariyo amufasha kumenya umusaruro ategerejweho, uko azawugeraho na byo akabimenyeshwa muri icyo gihe cy’amahugurwa ndetse n’igihe agomba kuba yawugezeho. Ni ukuvuga ko mu gihe umukozi atabonye amahugurwa byamugora kugera ku musaruro. Aha kandi akazi umukozi akora amenyerezwa nako karasuzumwa kuko aba yatangiye akazi.
Mbere yo guhabwa amahugurwa umukozi ugitangira akazi abanza guhabwa ikaze mu rwego agiye gukoreramo, akerekwa bagenzi be bakamumenya, akamenya abo bagomba gukorana akamenya abayobozi be, agahabwa icyicaro, agahabwa ibikoresho ibyo bikamufasha kumva yisanzuye kandi atekanye, agakora akazi ke neza. Amahugurwa umukozi agenerwa ari mu bice bitatu: Ay’ibanze yo gusobanurirwa imiterere y’urwego, agasobanurirwa inshingano z’urwego ndetse n’inshingano ze; agasobanurirwa imikoranire na bagenzi be, agahawa n’inyandiko zimufasha gukomeza gusobanukirwa neza imikorere y’urwego nka gahunda y’ibikorwa… aho ni nabwo ahabwa imihigo mbere yo gutangira akazi.
Andi mahugurwa umukozi ahabwa ni kwa kumenyerezwa akazi. Aho aba agomba kumenyeshwa uwo aha raporo yateguye, format ikoreshwa n’urwego, agafashwa cyane cyane n’umuyobozi we ndetse na bagenzi be. Na we ubwe abigiramo uruhare aho abaza ibibazo, aho yumva ahuye n’imbogamizi akabaza agasobanurirwa.
Bigira ingaruka igihe umukozi adahawe amahugurwa agenewe. Zimwe muri izo ngaruka ni ukuba umukozi atabasha gukora akazi neza, gukora amakosa kubera ko hari ibyo atasobanuriwe no kudatanga umusaruro.
Abayobozi bashya mu nzego za Leta na bo bahabwa amahugurwa kuko baba binjiye mu nshingano nshya aho bashobora kuyahabwa n’abakozi bagenzi babo bahasanze kugira ngo bamenye uburyo urwego rukoramo. Niba urugero umuyobozi agomba gukoresha sisiteme yo gushaka abakozi cyangwa iy’amasoko ya Leta ntibibujijwe ko umukozi ushinzwe iyo mirimo yahugura umuyobozi we.
Komisiyo ishishikariza inzego za Leta muri rusange gushyira amahugurwa muri gahunda z’urwego. Guhugurwa ntibibe iby’abakozi basanzwe ahubwo bikaba bireba n’abakozi bashya mu rwego. Ikindi ni uko abayobozi na bo babigira ibyabo kuko umuyobozi ari we uba ukorana n’umukozi umunsi ku munsi amwerekera ndetse n’abakorana n’umukozi mu ishami bagomba gufashanya kugira ngo imihigo ye igerweho kuko uko imihigo ya mugenzi wawe igerwaho ari ko nawe iyawe igerwaho ari na ko iy’urwego igerwaho.
Antoine SHYAKA
PR & Communication Officer/ NPSC