Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mwaka wa 1994
"Abakozi ba Leta tube Intwari, twange ikibi, twimakaze icyiza."
Ku itariki ya 08/04/2019 no ku itariki ya 09/04/2019, Abakozi ba Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu bakurikiranye ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya makumyabiri na gatanu (25) Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ikiganiro cya mbere cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi". Cyari gifite Intego yo gusobanura iby’ingenzi byaranze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1959 kugeza ku ndunduro y’Ubwicanyi bwa Jenoside yo muri Mata-Nyakanga1994.
Ikiganiro cya kabiri cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gikwiriye". Cyari gifite intego yo gusobanukirwa amahitamo y’Abanyarwanda yo kugarura ubumwe bwabo binyuze mu nzira nyinshi zirimo ubutabera, gusobanukirwa ibyo u Rwanda rumaze gukora mu kwiyubaka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugarurira Abanyarwanda icyizere, buri wese akagira inshingano zo gusigasira ibyagezweho no guha umurage mwiza urubyiruko rw’u Rwanda.
Nyuma y’ibyo biganiro, Abayobozi ba Komisiyo zombi (NPSC&NCHR) bashishikarije Abakozi kuba Intwari, gukumira icyateza Jenoside icyo ari cyo cyose, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha urubyiruko Amateka y'u Rwanda.
Alice Nambaje