Skip to main content Skip to page footer

Kwimura umukozi: Ibiganiro hagati y’umukoresha n’umukozi bikumira amakimbirane ashobora guturuka ku kwimura umukozi.

Mu nzego za Leta birasanzwe ko umukozi yimurwa cyangwa agahindura umwanya w’umurimo. Ese kwimurwa niki, biteganywa he mu mategeko,  ni  izihe mpamvu zishobora gutuma umukozi yimurwa? 

Bwana Nkurunziza  Fernand  Umuyobozi  w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane mu nzego za Leta avuga ko kwimura umukozi  ari igihe umukozi avuye mu mwanya yashyizweho akaba yakoherezwa  mu wundi mwanya nk’uwo  mu kandi Karere  bizwi nka mutation cyangwa transfer.

Hari impamvu zishobora gutuma umukozi ashaka kwimuka zirimo kwegea umuryango we cyangwa kujya hafi y’ishuri;  aho uyu mukozi agomba kubisaba umuyobozi wamushyize mu mwanya mu rwego akoramo cyangwa undi muyobozi nko ku bakozi bashyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri.

Bwana Nkurunziza avuga ko nubwo nta gihe kigenwa n’amategeko mu kwimura umukozi hari ibyo kwitabwaho mbere yo kwimura umukozi birimo kutamwimura igihe akiri mu igeragezwa kuko hari inshingano aba afite  zijyanye n’imihigo muri icyo gihe cy’igeragezwa .

 Umukozi kandi hari ibyo ahomba igihe  ahisemo gupiganwa kugira ngo ajye mu rwego yangiwe kwimukiramo  kuko aba atemerewe kujya muri urwo rwego.Icyo gihe umukozi atakaza uburambe  mu kazi bumuhesha uburenganzira bwo kuzamurwa mu ntera.

Bwana Nkurunziza agaragaza ko hari ibibazo bikunze kuvuka bishingiye ku kwimurwa no guhindura umwanya aho iyo ari umuyobozi  wimuye umukozi ntamubwire impamvu  bituma umukozi agenda atishimye.  Ikindi ni amakimbirane avuka igihe umukozi yasabye kwimuka ntabyemererwe ariko ntanasobanurirwe impamvu ubusabe bwe butasubijwe.

Komiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta itanga inama ku bakozi  n’abayobozi yo kumenya impamvu kwimurwa bikorwa n’igihe bikorerwa .Abakozi bakwiriye gusaba kwimurwa babanje kureba imiterere y’akazi kabo  n’icyuho bari busige.Ikindi ni uko ibiganiro hagati y’abakozi n’abayobozi bikwiriye guhabwa umwanya igihe cyo kwimura umukozi.

Antoine SHYAKA,

Public Relations and Communication Officer/NPSC