Skip to main content Skip to page footer

Mu karere ka Nyamagabe barashimira Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ku bw’inama ibaha ku micungire y’abakozi.

Bwana Mugisha Philbert, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe.
Abakozi n’abayobozi mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko ikiganiro "Umukozi wa Leta" ndetse n'izindi nama Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta itanga, byabatumye barushaho kwiyungura ubumenyi ku mategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta. Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bwana Mugisha Philbert yemeza ko imikoranire bafitanye na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ari nta makemwa. Agira ati:"Iyi Komisiyo iyo tuyitabaje yihutira kudusubiza. Iyo habayeho ubujurire bw'abakozi ba Leta, yihutira kutugira inama ku iyubahirizwa ry'amategeko". Bwana Mugisha akomeza avuga ko inama za Komisiyo ziba zasuzumanywe ubushishozi ku buryo kuzishyira mu bikorwa bikemura ibibazo mu buryo bwiza hagati y'Akarere n'abapiganirwa akazi. Umuyobozi mu karere ka Nyamagabe ushinzwe Imari n'ubutegetsi, Bwana Nkunzi Céléstin, avuga ko Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ibafasha gukumira amakimbirane mu micungire y’abakozi dore ko amakimbirane hagati y'urwego n'umukozi ari impamvu ituma akora atishimye, bikagira ingaruka ku musaruro atanga. "Komisiyo idufasha cyane gukumira ko amakimbirane abaho, kuko yo inahera mu gihe turimo gushakisha abakozi ikareba niba amategeko arimo kubahirizwa". Bwana Nkunzi Céléstin akomeza avuga ko Komisiyo y'Abakozi ba Leta ikurikirana igikorwa cyo gutoranya abujuje ibyangombwa bisabwa biba byaratangajwe mu itangazo rishyira imyanya y'akazi ku isoko, ndetse na nyuma yaho ikareba uko ibizamini bikorwa, uko bikosorwa n'igihe cyo gutangaza amanota. Avuga ko mu kwakira ubujurire bw'abatishimiye ibyavuye mu bizamini, hari abantu bahita biyumvisha ko Komisiyo izabogamira kuri Leta kuko ari urwego rwa Leta, ariko si ko bimeze kuko ikurikiza amategeko, iyo isanze atarubahirijwe isaba ko yubahirizwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, Bwana Bayiringire Jean nawe ashima uburyo Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yageze ku bakozi b'imirenge n'utugari. Bwana Bayiringire Jean avuga ko abakozi cyangwa abakandida ku myanya y’akazi yo hasi mu nzego z’imirenge n’utugari, nabo bashobora kwitabaza Komisiyo y’abakozi ba Leta mu gihe babona ko barenganijwe. Abayobozi b'Inzego z'Ibanze mu Karere ka Nyamagabe basaba Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta kurushaho kubaba hafi, mu rugendo rwo gushaka abakozi no kubashyira mu myanya y’akazi. Alice Nambaje