Ruswa, impano n’ishimwe biturutse ku kazi kakozwe bibe ikizira k’umukozi wa Leta.
Mu gusobanura amahame agenga imyitwarire mbonezamurimo iranga umukozi wa Leta, Bwana Nkurunziza Fernand Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane yashimangiye ko Umukozi wa Leta agomba kwirinda ruswa. Yagize ati "twumva ruswa muri VUP, muri Girinka ugasanga umuyobozi yagurishije inka y'umuturage agakuramo amafaranga akayarya, cyangwa ugasanga hari abaturage bakwa amafaranga kugirango babashyire muri gahunda runaka; ibyo biragayitse, nta bunyangamugayo burimo, nta bunyarwanda burimo, kandi iyo bikugezeho mu kazi bishobora gutuma wirukanwa, byajya no mu Nzego z'Ubutabera ukaba ushobora gukuramo igifungo".
Bwana Fernand yongeraho ko abagenerwa serivisi bagomba kumenyera umuco w'uko bagomba kubona serivisi bakwiye ntacyo batanze. Ati "abakozi ba Leta bakwiye gutanga service nziza kandi yihuse kugirango bagaragare neza, bavugwe neza n' abo dushinzwe guha serivisi, kandi bihutishe akazi bahawe"
Ku bijyanye n' impano cyangwa se ishimwe umukozi wa Leta ashobora kwakira ku mpamvu z' akazi, Bwana Nkurunziza Fernand asobanura ko bitenywa mu Iteka rya Perezida n°45/01 ryo kuwa 30/06/2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’umukozi wa Leta, mu ngingo ya makumyabiri na gatanu (25), hagaragaramo igihe n' uburyo impano cyangwa ishimwe bishobora kwakirwa n' igihe bibujijwe.
Ati "Iyi ngingo ivuga ko umukozi wa Leta atemerewe gusaba cyangwa kwakira impano ahawe kubera umwanya arimo cyangwa akazi akora, kereka ku mpamvu eshatu zonyine. Impamvu ya mbere yatuma iyo mpano uyakira, ni ukurinda isura nziza y'igihugu, iya kabiri ni ukubahiriza no kubaha umuco w' igihugu cy'amahanga, iya gatatu ni ukwitura impano ahawe".
Ibi bisobanuye ko ibifitanye isano n'impano zishingiye ku kuba waba uhagarariye urwego ukajya mu bafatanyabikorwa cyangwa mu gihugu cy' amahanga bakaguha impano mu izina ry' urwego, nk'uko mu Rwanda batanga agaseke cyangwa se igishushanyo kijyanye n' umuco nyarwanda, aho wagiye na ho bashobora kuguha impano nk' iyo ijyanye n' umuco wabo.
Birashoboka ko umukozi wa Leta yaba yasuye abantu bigeze kuza mu Rwanda bagahabwa impano, bityo na bo bakamutegurira indi yo kwitura iyo bahawe mu Rwanda.
Bwana Nkurunziza Fernand asobanura ko izi mpano uba ugomba kuzakira ariko itegeko riteganya uburyo kwakira iyo mpano bikorwa."itegeko rikomeza rivuga ko umukozi wakiriye impano ayishyikiriza iherekejwe n'inyandiko, urwego akorera. Urwego ruyakiriye rurayitanga hakurikijwe amategeko abigenga. Iyo impano ari ibikoreshwa n'umuntu ku giti cye, ishobora kugumanwa n'uwayihawe igihe yabyemerewe n'umuyobozi w' urwego akorera".
Bwana Nkurunziza Fernand yasobanuye igihe kwakira impano bibujijwe yifashishije urugero. "Ndi umukozi mu rwego rwa Leta, nigishije abaturage uko bahinga neza urutoki, barahinze babona umusaruro mwiza kubera ibyo nabigishije, , nagaruka nyuma y'ubwo bukangurambaga ngasanga umuturage yanteguriye byo kunshimira, ati uri umukozi mwiza wa Leta, waramfashije, nawe uyu ni umuganura wawe. Muby'ukuri ubyumvise udashingiye ku itegeko wakwibeshya ko ubyemerewe; nyamara dukurikije ibivugwa mu ngingo ya 25 y'iri teka, ntabwo umukozi wa Leta abyemerewe, kandi iyo ikintu cyabujijwe agomba kucyubahiriza gutyo".
Akomeza avuga ko ishimwe ry' uyu mukozi ridakwiye guturuka ku muturage yafashije, ahubwo Leta ifite ishimwe rishingiye ku musaruro, igenera umukozi nk' uyu iyo yabaye indashyikirwa mu mihigo.
Alice Nambaje