Skip to main content Skip to page footer

Sobanukirwa amasezerano y’imihigo akorwa n’abakozi ba Leta.

Guhiga no guhigura biteganywa n’amatego  aho imihigo ari intego urwego rwa Leta cyangwa umukozi yiyemeza  kugeraho ,mu gihe runaka harimo umusaruro runaka ugomba kugerwaho mu gihe yihaye.

Bwana Nkurunziza  Fernand,Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta  avuga ko imihigo  iri mu bice bibiri aho ihera ku rwego rutegura ibikorwa bizakorwa mu mwaka w’igengo y’imari rwinjiyemo ariko n’umukozi agategura imihigo ijyanye n’ibyo akora agendeye kuri iyo mihigo y’urwego. Kuri ubu guhiga bikaba bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga hakoreshejwe sisiteme yitwa IPPIS.

 

 Abakozi bagira igihe cyo guhiga no guhigura  aho guhera tariki ya  1 Nyakanga buri mwaka w’ingengo y’imari  imihigo iba igomba kuba yemejwe.Abakozi nabo ntibagomba kurenza  itariki ya 31 Nyakanga batarahiga hanyuma tariki  ya 30 Kamena  muri uwo mwaka w’ingego y’imari bagakorerwa isuzumabushobozi  hashingiwe ku mihigo baba barakoze.

Bwana Nkurunziza agaragaza ko imihigo ishingira ku igenamigambi ry’Igihugu bityo hakaba ntawemerewe kuyihindura nyuma y’uko yemejwe n’urwego rukayishyira muri Sisiteme yabugenewe(RBM).Icyakora Umuyobozi w’urwego aba afite ububasha bwo guha abakozi inshingano zishingiye kuri iyo mihigo yemejwe.

 

 Bwana Nkurunziza yemeza ko guhiga hifashishijwe ikoranabuhanga byaje mu gihe nyacyo   kuko byafashije muri byinshi nko kubona amakuru yerekeye ku mukozi mu buryo bworoshye ndetse no gukoresha igihe gito muri iki gikorwa ugereranyije na mbere bigikorerwa ku mafishi.

 Nubwo ubu buryo bwafashije  haracyagaragara imbogamizi zirimo iz’abakozi  basangira imibare y’ibanga kandi bishobora kugira ingaruka ku mikorere ndetse no kuba abakozi batitabira kumenya uko sisiteme ikora igihe cyo kuyikoresha bikabagora  bikanongerera akazi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igihe abayikoresha bahamagariye rimwe basaba ibisobanuro.

Bwana Nkurunziza Fernand agira inama abakozi n’abayobozi  yo gukangukira kumenya uko sisiteme ikora kugira ngo hirindwe guta umwanya .Ikindi ni uko ngo umubare w’ibanga ari uw’umuntu umwe bitewe n’inshingano afite bityo akabakangurira kwirinda kuyisangira kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora kuvuka.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer / NPSC