Skip to main content Skip to page footer

Sobanukirwa uburyo bwo guhana umukozi wa Leta wakoze amakosa mu kazi (Igice cya 1)

Iteka rya Perezida Nº 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano  ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi ariko hari n’andi mategeko avuga ku makosa n’ibihano  nka sitati yihariye igenga abarimu. Iri teka rivuga ku makosa yo mu kazi ,amahame agenga guhana ikosa ryo mu kazi ,impamvu zishobora koroshya  cyangwa gukomeza uburemere bw’ikosa  n’ibindi.

Bwana Nkurunziza Fernand,Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane mu nzego za Leta avuga ko ikosa ryo mu kazi ari igikorwa cyakozwe cyangwa kitakozwe cyangwa imyitwarire y’umukozi wa Leta bitubahiriza cyangwa binyuranya n’inshingano zo mu rwego rw’akazi.

Guhana ikosa ryo mu kazi hari amahame abigenga. Ayo mahame harimo  kuba umukozi ukurikiranyweho ikosa akomeza kubahirwa uburenganzira bwe ntayegayezwa, gukurikirana umukozi no kumuhana bigomba  gukorwa mu nyandiko, nta kosa na rimwe umukozi ashobora guhanirwa adahawe umwanya wo kwisobanura mu nyandiko ,ikosa ryo mu kazi rihanwa hashingiwe ku buremere bwaryo,ikindi ni uko ikosa cyangwa igihano byo mu kazi bitabangamirana cyangwa ngo bibangamirwe n’uburyozwe bw’uburyo bwo gukurikirana icyaha cyangwa ikosa biteganywa n’amategeko ahana cyangwa agenga uburyozwe bw’indishyi.

Ihame rya gatandatu rivuga ko nta mukozi ushobora guhanirwa inshuro irenze imwe ikosa yakoze rimwe mu rwego rw’akazi. Ihame rya karindwi rivuga ko uburyozwe bw’ikosa ryo mu kazi ari gatozi ku warikoze. Aha ngo ntibikwiriye kwitiranwa n’ibivugwa muri sitati yihariye igenga abarimu aho ingingo ya 88 ivuga ko umuyobozi ashobora guhanirwa ikosa ryakozwe na mwarimu mu gihe ntacyo yabikozeho. Ihame risoza rivuga ko gukurikirana ikosa no guhana umukozi bikorwa mu mucyo nta kubogama cyangwa gutonesha ukwarikwo kwose.

Ese hagenderwa kuki mu gupima uburemere bw’ikosa ?

 Bwana Nkurunziza agaragaraza ko  gupima uburemere bw’ikosa biteganywa n’ingingo ya 5 y’Iteka rya Perezida rigena ibihano aho ivuga ko uburemere bw’ikosa bupimwa hitawe ku buryo ryabayemo n’ingaruka zaryo. Ikindi ni uko hashingiwe ku mpamvu zoroshya cyangwa zongera uburemere bw’ikosa ,Umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora gukuriraho  umukozi wakosheje igihano , kumuha igihano gito cyangwa igisumba igiteganyirijwe rya kosa.

Akanama gashinzwe imyitwarire gafite inshingano  zo kureba ko ikosa ryabaye no kujya  inama ku gihano kijyanye n’iryo kosa.

Hari kandi impamvu zishobora kworoshya uburemere bw’ikosa  nk’uko ingingo ya  6 y’Iteka ibigaragaza.Impamavu yambere ni igihe ari ubwambere umukozi akosheje mu rwego akorera kandi  yarasanzwe agaragaza imyitwarire myiza no kuba intangarugero mu kazi kandi hagaragazwa impamvu zifatika z’uko  ikosa ryamugwiririye. Indi mpamvu ni iyo mbere yo gukurikiranwa umukozi ahise yirega ku ikosa yakoze. Iya gatatu ni iyo igikorwa cyangwa imyitwarire byabyaye ikosa byatewe n’uko umukozi yasembuwe ku buryo bukomeye n’uwatumye akora ikosa.

Usibye impamvu zoroshya uburemere hari n’impamvu zikomeza ikosa zirimo  isubirakosa ribaye mu gihe kitarenze umwaka umwe,impurirane y’amakosa yo mu rwego rw’akazi nko kuba umukozi yarwana akanatuka umukozi mugenzi we,ikindi ni ikosa ryakozwe rigatera ingaruka mbi zabangamira inyungu rusange ku buryo budasanzwe no kuba hari ibimenyetso bifatika kandi bidashidikanywaho  byerekana ko habaye gucura umugambi  no kugambirira gukora ikosa ,impamvu ya gatanu ni ukuba ikosa ryo mu kazi  ryakozwe n’abakozi barenze umwe bashyize hamwe. Impamvu ya nyuma ni ukuba ikosa ryakozwe n’umukozi ushinzwe kuyobora abandi.

Antoine SHYAKA,

Public Relations and Communication Officer/ NPSC