Skip to main content Skip to page footer

Sobanukirwa uburyo ubujurire bw’umukandida usaba akazi n’ubw’umukozi ugengwa n’amasezerano bukorwa.

Ubujurire  buteganywa n’ amategeko haba muri sitati rusange igenga abakozi ba Leta no muri sitati zihariye ndetse umukozi wese yemerewe kujurira igihe cyose yumva atanyuzwe n’imyanzuro yamufatiwe  mu kazi cyangwa  igisubizo yahawe.

Abakozi basaba akazi hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho nabo amategeko yabageneye uburyo bajuriramo  nk’uko umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane Madamu Mwemayire Helena abivuga. Agaragaza ko ubu bujurire buteganywa n’Iteka rya Perezida  aho umukozi wumva yarenganyijwe mu gihe cyo gushaka akazi ajurira ku rwego  yasabyemo akazi mu gihe cy’iminsi itatu, yakumva igisubizo ahawe kitamunyuze akajurira ku rwego rwa kabiri arirwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ,bigakorwa mu minsi ibiri uhereye igihe yaboneye igisubizo cy’urwego yajuririye. Komisiyo aha ifite inshingano zo kumusubiza mu gihe cy’iminsi itanu y’akazi uhereye igihe yashyikirijweho ubujurire. Ubu bujurire kandi bukorerwa muri sisitemu umukozi akoresha asaba akazi.

 

Abakozi bagengwa n’amasezerano y’umurimo na bo amategeko yabateganyirije uburyo bajurira . Madamu Mwemayire avuga ko biteganywa n’ingingo ya 2 muri Sitati rusange igenga abakozi ba Leta aho aba bakozi bagengwa n’Itegeko ry’umurimo mu Rwanda. Muri iri Tegeko  nomero 66/2018 ryo kuwa  30/8/2018 rigenga umurimo mu Rwanda  ingingo ya  102 ivuga ko gukemura impaka zihariye z’umurimo mu bwumvikane bishoboka aho intumwa z’abakozi mu kigo zikemura  impaka zihariye z’umurimo.

 

Izi mpaka ni izavutse hagati y’umukoresha n’abakozi. Iyo intumwa zidashoboye gukemura izo mpaka uruhande bireba rubimenyesha umugenzuzi w’umurimo w’aho ikigo giherereye.Iyo uyu mugenzuzi adashoboye gukemura ikibazo ,ikirego gishyikirizwa umugenzuzi w’umurimo ku rwego rw’Igihugu.Iyo ikibazo kidakemutse gishobora gushyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.Urukiko rukaba rwafata umwanzuro wo kutakira icyo kirego igihe inzira zo gukemura impaka ziteganywa n’itegeko zitubahirijwe.

 

Itegeko kandi riteganya igihe habaho ubuzime bw’ikirego ku bakozi bagenwa n’amasezerano y’umurimo. Nk’uko Madamu MWEMAYIRE abisobanura  ingingo ya 104 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda  iteganya ko  ikirego gishingiye ku murimo kigira ubuzime nyuma y’imyaka ibiri uhereye ku munsi ikibazo icyo kirego gishingiyeho cyabereyeho.Ubu buzime bukaba burekera gukomeza iyo uruhande rumwe mu zifitanye ikibazo rusabwe mu nyandiko gukemura ikibazo.

 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ihura n’imbogamizi zishingiye ku bakozi bajurira badakurikije uko amategeko abiteganya  nko kujurira iminsi iteganywa n’itegeko yararenze  no kudakurikiza inzira z’ubujurire.

 

Komisiyo y’Igihugu Inshinzwe Abakozi ba Leta ishishikariza abakozi ba Leta kujya basoma amategeko abagenga kugira ngo bamenye amategeko abagenga n’igihe bakeneye kujurira babikore nk’uko amategeko abiteganya. Madamu MWEMAYIRE abibutsa ko ari inshingano za Komisiyo kubagira inama bityo ko bakwiriye kuyigana.

Abayobozi na bo barakangurirwa kujya bubahiriza amategeko y’imicungire y’abakozi hirindwa gushora Leta mu manza ndetse no kubahiriza amategeko kugirango birinde ko Leta ishorwa mu manza.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication officer/NPSC