TUMENYE UBURYO AMAHUGURWA Y’ABAKOZI BA LETA AKORWA
Abakozi ba Leta bose baba abagengwa na sitati rusange igenga Abakozi ba Leta, ndetse n’abagengwa na sitati zihariye bafite uburenganzira bwo kujya mu mahugurwa akorwa imbere mu Gihugu cyangwa mu mahanga. Ibyerekeye amahugurwa ku bakozi ba Leta tubisanga mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°151/03 ryo ku wa 10/06/2016 rigena uburyo amahugurwa y’Abakozi ba Leta akorwa.
Amahugurwa ni iki?
Muri iri teka tumaze kuvuga, amahugurwa asobanuye inyigisho umukozi wa Leta akurikira kugira ngo yongere ubushobozi bwe ku kazi ashinzwe cyangwa ubushobozi bwe muri rusange cyangwa agere ku mpamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi yisumbuye ku yo yari afite. Inzego za Leta zifite inshingano yo gukora ku buryo Umukozi wa Leta ushyizwe mu mwanya mu butegetsi bwa Leta abona amahugurwa yo kumumenyereza akazi gashya n’imikorere y’inzego za Leta muri rusange.
Ibyiciro by’amahugurwa
Mu mahugurwa agenerwa Abakozi ba Leta harimo ibyiciro bibiri ari byo:
Amahugurwa y’igihe gito: Ni amahugurwa amara igihe kiri munsi y’amezi atandatu (6) kandi adatanga impamyabumenyi yo mu rwego rw’amasomo, harimo ashingiye ku myigishirize igenera buri somo umubare w’amasaha uzwi, kongera ubushobozi cyangwa inyigisho mu cyiciro cyihariye cy’imirimo.
Amahugurwa y’igihe kirekire: Ni inyigisho zimara cyangwa zirengeje igihe cy’amezi atandatu (6) kandi zikaba zitanga impamyabumenyi yo mu rwego rw’imyigishirize y’amasomo.
Uko amahugurwa ategurwa n’uko abayajyamo bemezwa
a. Gahunda y’amahugurwa y’abakozi mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi
Kugira ngo amahugurwa abashe gutegurwa kandi agende neza, buri rwego rwa Leta rusabwa guhuza isuzuma ry’ubumenyi bukenewe, gahunda y’amahugurwa n’iteganyabikorwa ry’umwaka ry’urwego. Gahunda ya buri rwego rwa Leta y’amahugurwa y’abakozi y’umwaka itegurwa hakurikijwe isuzuma ry’ubumenyi buba bwagaragajwe ko bukenewe, kandi hagendewe kuri gahunda rusange yo guteza imbere ubushobozi.
Buri rwego rwa Leta rugomba, rubinyujije kuri Minisiteri irureberera, koherereza ikigo cy’Igihugu gifite iterambere ry’ubushobozi mu nshingano zacyo, gahunda y’urwego y’amahugurwa y’abakozi barwo y’umwaka, nk’igice cya gahunda rusange yo guteza imbere ubushobozi, n’ingengo y’imari yayo bitarenze tariki ya 28 Gashyantare ya buri mwaka w’ingengo y’imari ubanziriza uwo amahugurwa ateganyijwemo, rukagenera kopi Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano zayo, kugira ngo hategurwe gahunda y’Igihugu y’amahugurwa y’umwaka mu nzego z’imirimo ya Leta. Icyakora, urwego rwa Leta rudafite Minisiteri irureberera ruhita rwoherereza ikigo cy’Igihugu gifite iterambere ry’ubushobozi mu nshingano zacyo gahunda yarwo y’amahugurwa y’abakozi barwo y’umwaka n’ingengo y’imari yayo. Kuri ubu izi nshingano zikorwa n’Ubunyamabanga bw’Igihugu bwo kongera ubushobozi (NCBS).
Ikigo cy’Igihugu gifite iterambere ry’ubushobozi kikaba gifite inshingano zo kwita ku isuzuma ry’ubushobozi bukenewe, ingamba zo kongerera abakozi ubushobozi hamwe na gahunda y’Igihugu yo kongerera abakozi ubushobozi.
Biracyaza……
HAGENIMANA Théoneste
Umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta