Twirinde amakosa akorwa mu gihe abakozi ba Leta bashaka guhindura umwanya w' umurimo
Madamu Mwemayire Hélène, Umukozi mu Ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no gukemura Amakimbirane.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, mu bujurire yakiriye mu mwaka wa 2016-2017, hagaragayemo ibibazo by' abakozi ba Leta bahinduye imyanya y' imirimo mu buryo byunyuranyije n' amategeko bibaviramo gutakaza akazi ka Leta.
Duhereye ku bijyanye no guhindura umwanya w' umurimo umukozi wa Leta akoramo, Madamu Mwemayire Hélène, Umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta mu Ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no gukemura Amakimbirane, avuga ko umukozi wa Leta yemerewe guhindura umwanya w' umurimo yakoragamo binyuze mu buryo bubiri. Ubwa mbere ni "Iyo umukozi wa Leta yimuriwe ku wundi mwanya w' umurimo", ubwa kabiri ni "uguhindura umwanya w' umurimo binyuze mu ipiganwa”.
Iyimurwa ry’ umukozi wa Leta mu wundi mwanya w' umurimo biteganywa n' ingingo ya 33 y'itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Madamu Mwemayire Hélène yagize ati "Iyi ngingo iteganya ko ubusanzwe umukozi wa Leta agomba gukora ku mwanya w' umurimo yashyizweho, icyakora biri mu nyungu z' akazi, umukozi wa Leta ashobora kwimurirwa ku wundi mwanya w' umurimo yujurije ibisabwa kandi uhuje intera n'uwo yari asanzweho, mu rwego akorera cyangwa mu rundi rwego rwa Leta, kandi bikorwa n' umuyobozi ubifitiye ububasha".
Kuri iyi ngingo, Inzego za Leta zikwiriye kujya zikorana ubushishozi igikorwa cyo guhindurira abakozi bazo imyanya, bigakorwa hagamijwe inyungu z' akazi, ntihagire umukozi uhindurirwa intera yari ariho ngo ashyirwe ku yo hasi cyangwa ku yo hejuru ndetse uwo mwanya umukozi akaba awujurije ibisabwa.
Abakozi ba Leta nabo bakwiriye kwitwararika bakamenya amategeko abagenga, mu gihe umukozi ahinduriwe umwanya w' umurimo akamenya neza ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko (intera itahindutse, awujujeho ibisabwa kandi byakozwe n' umuyobozi ubifitiye ububasha) kuko iyo bitakozwe abakozi bibagiraho ingaruka. "Iyo umukozi ari mu mwanya mu buryo bunyuranyije n' amategeko, Komisiyo igakora igenzura, isaba ko awuvanwamo".
Madamu Mwemayire Hélène, yasobanuye kandi ku bijyanye n' uburyo guhindura umwanya w' umurimo binyuze mu ipiganwa bikorwa. Avuga ko umukozi wa Leta nibura umaze imyaka itatu ku mwanya w' umurimo yashyizweho aba ashobora kuwuhindura binyuze mu ipiganwa.
Icyitonderwa kuri iyi ngingo nuko "iyo guhindura umwanya w' umurimo bituma umukozi ahindura urwego yakoreraga, uwo mukozi agomba kumenyesha mu nyandiko Umuyobozi ubifitiye ububasha ko agiye gukora ku wundi mwanya w'umurimo mu Butegetsi bwa Leta".
Umukozi wa Leta ugiye guhundura umwanya w’umurimo, yandikira Umuyobozi w' Urwego amumenyesha ko agiye gukora ku wundi mwanya. Uwo mukozi kandi akwiriye kumenya uko ibaruwa yandika iba imeze kuko "rimwe na rimwe abakozi bakunze kwandika bavuga ko basezeye mu kazi cyangwa se basezeye burundu ku mwanya bakoragaho kandi ibi bishobora kubagiraho ingaruka. Ahubwo bakwiriye kujya bandika ko basaba guhindura umwanya w' umurimo binyuze mu ipiganwa".
Madamu Mwemayire Hélène avuga ko rimwe na rimwe abakozi bashaka guhindura umwanya w' umurimo binyuze mu ipiganwa bakunze kwirengagiza ibi biteganywa n' amategeko kuko ahanini baba bashaka amahirwe yo kujya ku mwanya yo ku ntera yo hejuru ku yo bari basanzweho, bakirengagiza ingaruka bishobora kubagiraho. "iyo umukozi asabye akazi mu rwego runaka rwa Leta kandi ataramara imyaka itatu ku mwanya yakoragaho, akemererwa ndetse akanatsindira umwanya, akanawushyirwamo yanamenyesheje aho yakoraga na bo bakamwemerera guhindura uwo mwanya w'umurimo, nyuma bikazamenyekana; aba ashobora gutakaza umwanya yahozemo kuko aba yawuvuyemo ndetse akanatakaza uwo yari agiyemo kuko aba yawubonye mu buryo budakurikije amategeko".
Mu gusoza, Madamu Mwemayire Hélène yagiriye inama Inzego za Leta zishaka abakozi mu gihe zitoranya abakandika, zigomba kureba abujuje ibisabwa bakaba ari bo bapiganira imyanya y' akazi iba yatangajwe.
Inzego za Leta kandi zigomba kujya zisuzuma amadosiye y’abakozi bazimenyesheje ko bahinduye umwanya w' umurimo, hakabaho kureba ko bamaze imyaka itatu ku myanya bari basanzweho mbere yo kubasubiza bemera ubusabe bwabo.
Alice Nambaje
PRCO/PSC