Skip to main content Skip to page footer

UBUJURIRE BUJYANYE N’IMICUNGIRE Y’ABAKOZI.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ku wa 22- 24 Nyakanga 2025, yari mu gikorwa cyo gukemura ubujirire bushingiye ku micungire y’Abakozi ba Leta hagamijwe kureba iy’ubahirizwa ry’amategeko agenga Abakozi ba Leta mu byemezo bafatirwa no mu micungire y’abo muri rusange. Iki gikorwa cyabereye mu Turere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rurindo ndetse na Musanze. Ibi byakozwe hashingiwe ku bujurire b’wabakozi bwagejejwe muri Komisiyo.

Iyi ni imwe mu nshingano za Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta aho ijya gukurikirana no kureba icyateye kujurira ku mukozi wa Leta, hashingiwe ku bimenyetso fatizo. Mu gihe Komisiyo yari mu bujurire muri utwo Turere, abayobozi muri itwo Turere bagaragaje ko ibibazo bishingiye ku gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu zabo bwite ari bimwe mu byateye kujurira kw’abo bakozi kandi ibyo bihanirwa n’amategeko. 

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Ngororero bwana NDAYIKENGURUKIYE Jaen Luc avuzeko iryo genzura ritakorewe ikigo kimwe kuko ryakozwe mu bigo 18 hakaba harahanwe ibigo 7 hajurira abayobozi b’ibigo 2 abandi bemera ibyavuye mu igenzura, icyo abayobozi b’Ibigo bahuriyeho n’uko batagaragaje uburyo bw’ikoreshwa ry’imitungo mu Bigo bari bashinzwe.  

Umukozi ushinzwe igenzura mu Karere ka Ngororero, mu ijambo rye yagize ati: «Iyo tugiye gukora igenzura tubimenyesha ibigo mbere y’iminsi 7 bagashaka ibisabwa byose bakitegura» inama njyanama y’akarere ka Ngororero yarateranye ifata umwanzuro wo kubamenyesha ko batazasabwa ibisobonuro gusa ahubwo bashaka n’ibyangombwa bibafasha kwemeza ibyavuye mu igenzura kandi banabaha umwanya wo kubishaka kubera ubumenyi buke bari bafite mu gucunga umutungo w’ibigo bari bayoboye. 

Ibi byashingiweho hagendewe ku ngingo ya 67 ivuga ko umuyobozi wacunze umutungo nabi ahabwa igihano cyo kwirukanwa kuko mu nshingano z’umuyobozi harimo no gucunga umutungo w’ikigo. ifata imyanzuro kandi abeshi basabwe ibisobanuro nyuma mu mwanzuro inama njyanama isaba ko amafaranga agaruzwa. Rubavu hari ikibazo cy’umukozi ushinzwe imirimo rusange wahagaritswe mu kazi kubera kudakora inshingano ze neza no kwishyura ikiguzi cy’amafaranga y’ibikorwaremezo atagaragaje icyo yakoreshejwe Itsinda rya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta rigera mu Karere ka Nyabihu ryakiriwe  n’Umuyobozi w’ako Karere Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette agaragaza uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kintobo yahanwe nicyashingiweho avuga ko yatumiwe mu nama yiga ku mibereho y’abaturage yitabirwa n’abanyamabangaNshingwabikorwa 12 b’Imirenge igize ako karere ntiyayitabira kandi  ntiyagaragaraza n’impamvu, inama njyanama yarateranye haza kugaragara ko atayitabiriye koko kandi yari yabimenyeshejwe, Ubuyobozi bw’Akarere bumutumaho ngo baganire kuri ibyo bibazo ariko ntiyagaragaza imyitwarire myiza nk’umukozi wa Leta bigaragara ko ari ugusuzugura. Madamu MUGABEKAZI, yabanje kujuririra Akarere aza kujurira Intara Umuyobozi w’Intara aza kugaragaza ko ubujurire bwe budafite ishingira hafatwa icyemezo cyo kumuha igihano cyo kumara amezi 3 adahembwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yashimiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ku bibazo bagenda bahura n’abyo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta bakabibagezaho kandi bigakemuka mu buryo bwubahirije amategeko. Yanavuze ko bazakomeza kwigisha no kujya inama kandi ko bazakomeza gukora icyashoboka cyose kugira ngo umukozi ajye mu murongo mwiza yizeza Komisiyo ko hazakorwa icyatuma imicungire y’abakozi igenda neza.

Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi n’iyubahirizwa ry’amategeko Bwana KANYEBINJA Weralis, asoza yashomiye abayobozi b’utwo Turere uburyo babakiriye anabamenyesha ko kugira ngo habeho imicungire y’abakozi myiza aruko bajya bafata ibyemezo hakurikijwe icyo amategeko ateganya. Yaboneyeho kubibutsa gahunda y’Ikiganiro Umukozi wa Leta cya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta kinyura kuri Radiyo Rwanda buri wa Kane saa mbiri na cumi n’itanu z’ijoro ko bajya bagikirikirana kuko gifasha kumenya uko umukozi wa Leta ashakwa n’uko acungwa mu buryo bw’ubahirijwe amategeko.