UBURENGANZIRA BW’UMUKOZI WA LETA WEMEREWE KUJYA MU MAHUGURWA .
A. Korohereza umukozi wa Leta guhugurwa kandi anakora
Umukozi wa Leta ashobora gukurikirana amahugurwa imbere mu Gihugu kandi anakora. Mu gihe asabwa gukora ibizamini, agomba kugenerwa n’Urwego rwa Leta rwamwemereye gukurikira ayo mahugurwa, igihe cy’amasaha abiri (2) y’akazi ku munsi, kugira ngo ashobore gutegura neza no gukurikira amahugurwa kandi anakora.
B. Umushahara n’ibindi bigenerwa umukozi wa Leta uri mu mahugurwa
Umukozi wa Leta ukurikira amahugurwa afite uburenganzira ku mushahara we n’ibindi agenerwa mu rwego rw’akazi. Umukozi wa Leta uri mu mahugurwa kandi agumana uburenganzira bwe ku kiruhuko cy’umwaka. Icyakora, ibiruhuko byemewe umukozi wa Leta yagiye ahabwa n’ikigo cy’amahugurwa bikurwa mu kiruhuko cye cy’umwaka agafata ikiruhuko cy’umwaka kingana n’iminsi isigaye.
Ku bijyanye n’amafaranga y’urugendo, iyo umukozi wafashijwe na Leta kugura imodoka cyangwa moto, agiye mu mahugurwa akomeza guhabwa lump sum uko bisanzwe mu gihe cy’amezi atatu (3) gusa. Nyuma y’icyo gihe, agenerwa gusa igice cya lump sum kigenewe kwishyura inguzanyo ya banki.
Umukozi wese wa Leta udafashwa na Leta kugura imodoka, iyo agiye mu mahugurwa mu mahanga cyangwa imbere mu Gihugu akomeza guhabwa amafaranga y’urugendo uko bisanzwe mu gihe amahugurwa agiyemo atarengeje amezi atau (3). Iyo amahugurwa arengeje amezi atau (3), umukozi wa Leta uyarimo ntagenerwa amafaranga y’urugendo nyuma y'amezi atatu (3) ya mbere.
Umukozi wa Leta uri mu mahugurwa atarengeje iminsi mirongo itatu (30) agumana uburenganzira ku mafaranga y’itumanaho. Umukozi wa Leta ukurikirana amahugurwa amara igihe kirengeje iminsi mirongo itatu (30) kandi ayakora atari ku kazi, ntagenerwa amafaranga y’itumanaho akoreshwa mu rwego rw’akazi.
1. Amafaranga y’amahugurwa
a. Itangwa ry’amafaranga y’amahugurwa
Iyo amafaranga y’amahugurwa agomba gutangwa na Leta y’u Rwanda, yishingira ibijyanye n’amasomo, icumbi, amafaranga yo kujya no kuva aho amahugurwa abera, amafunguro, ubwishingizi bw’indwara, ibitabo/ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ingendo zidasanzwe zijyanye n’amahugurwa nk’uko byemejwe n’ikigo gihugura umukozi. Iyo igice cy’amafaranga y’amahugurwa kigomba gutangwa n’abafatanyabikorwa cyangwa umukozi ubwe, umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa ahabwa na Leta y’u Rwanda amafaranga yo kwishyura ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo abafatanyabikorwa batamwishyuriye cyangwa we atiyishyuriye.
b. Kwishyura amafaranga y’amahugurwa
Amafaranga y’amahugurwa y’umukozi wa Leta yishyurwa hakurikijwe ibiciro biboneka ku nyemezabuguzi zagaragajwe n’ikigo azigamo. Iyo umukozi uri mu mahugurwa atsinzwe icyiciro cy’amasomo gisabwa kugira ngo akomeze amasomo ye, amafaranga yose y’amahugurwa yishyurirwaga arahagarikwa, umukozi akiyishyurira Leta ikongera kumwishyurira iyo yongeye gutsinda. Umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa mu mahanga yishyurirwa byose n’abafatanyabikorwa, ahabwa amafaranga y’ingoboka ingana n’amadorari y’amanyamerika magana abiri (200 US $).
c. Ibarwa ry’amafaranga y’icumbi n’ayo gutunga umukozi wa Leta uri mu mahugurwa mu mahanga
Umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa mu mahanga atarengeje igihe kingana n’iminsi makumyabiri n’umwe (21), kandi yishyurwa na Leta y’u Rwanda, agenerwa amafaranga y’icumbi n’ayo kumutunga abarwa hakurikijwe ikiguzi cy’ubuzima cyo mu mujyi cyangwa igihugu amahugurwa azaberamo, hakurikijwe amategeko agenga ubutumwa bw’akazi mu mahanga.
Umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa mu mahanga amara igihe cy’iminsi makumyabiri n’ibiri (22) ariko kitarengeje iminsi mirongo icyenda (90), kandi yishyurirwa na Leta y’u Rwanda, agenerwa amafaranga y’icumbi n’ayo kumutunga hakurikijwe ibiciro bishyirwaho n’amabwiriza ya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze.
Umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa mu mahanga mu gihe kirengeje iminsi mirongo icyenda (90), kandi yishyurirwa na Leta y’u Rwanda, agenerwa amafaranga y’icumbi n’ayo kumutunga hakurikijwe ibiciro byashyizweho n’ikigo cy’igihugu gifite uburezi mu nshingano zacyo ku bijyanye no gutunga abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga.
Uretse aya mafaranga y’icumbi n’ayo kumutunga, umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa imbere mu Gihugu, yishyuriwe na Leta y’u Rwanda, ahabwa amafaranga y’ingoboka ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5.000 Frw) ku mahugurwa atarengeje iminsi cumi n’ine (14), ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 Frw) ku mahugurwa arengeje iminsi cumi n’ine (14) ariko atarengeje iminsi mirongo itatu (30), n’ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda (20.000 Frw) ku mahugurwa arengeje iminsi mirongo itatu (30).
HAGENIMANA Théoneste
Umukozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta