Skip to main content Skip to page footer

Uburyo bwo guhana umukozi wa Leta wakoze amakosa mu kazi (igice cya 2)

Iteka rya perezida NO 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano  ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi ariko hari n’andi mategeko avuga ku makosa n’ibihano  nka sitati yihariye igenga abarimu. Iri teka rivuga ku nzego z’ibihano byo mu rwego rw’akazi ,amakosa ajyana na byo n’ibindi.

Bwana Nkurunziza Fernand ,Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane mu nzego za Leta agaragaza ko inzego z’ibihano  zishingira ku mategeko ,aho mu iteka rya Perezida rigena ibihano  mu ngingo ya 8 havugwa ibihano byo mu rwego rwa mbere ari byo kwihanangirizwa  no kugawa . Mu gihe ibihano byo mu rwego rwa kabiri ari ugukererezwa kuzamurwa mu ntera  ,guhagarikwa by’agateganyo bitarenza amezi atatu  no kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.

Hari amakosa ajyana n’ibi bihano byo mu rwego rwa mbere n’ajyana n’ibihano byo mu rwego rwa kabiri .Igihano cyo kwihanangirizwa  kiri mu byo mu rwego rwa mbere gihabwa  umukozi ukererewe mu kazi nta mpamvu ifatika izwi. Ubeshye mu bijyanye n’akazi ke , ukoze imirimo itari iy’akazi mu masaha y’akazi,ugize umwete muke mu gukora icyo yasabwe gukora mu kazi.Uwinubiye amabwiriza yahawe ajyanye n’akazi ashinzwe  mu gihe ayo mabwiriza atanyuranya n’amategeko.Utambaye ikarita y’akazi kandi yarayihawe,uwaje ku kazi adafite isuku ,udahaye ikaze abamugana bashaka serivise.

Andi makosa ahanishwa igihano cyo  kugawa ni igihe umukozi ashyinguye dosiye itarangiye atabiherewe uburenganzira  n’umuyobozi umukuriye mu kazi kimwe n’iyo dosiye itinze nta mpamvu  ndetse n’utaye kuburangare bwe cyangwa wangije igikoresho cyo mu kazi gifite agaciro k’amafaranga  y’u Rwanda  ari munsi cyangwa agera ku bihumbi Magana atanu(500.000) aho ahabwa igihano cyo kwihanangirizwa kandi agasabwa kwishyura cya gikoresho.

Ikindi gihano cyo mu rwego rwa mbere ni ukugawa .Amakosa ajyana n’iki gihano harimo  gusiba akazi mu gihe cy’umunsi umwe nta ruhushya,utanze amabwiriza yo gukora cyangwa kudakora igikorwa kandi abifitiye ububasha,udatanze amabwiriza ashinzwe gutanga cyangwa utagenzura abakozi cyangwa ibyo ashinzwe kugenzura.Usinziriye mu kazi uretse nijoro igihe abyemerewe  bitewe n’imiterere yihariye y’akazi, utambaye umwenda w’akazi ategetswe igihe ari mu kazi,ukoresheje ibikoresho by’akazi mu byo bitagenewe nawe ahabwa igihano cyo kugawa.Ugandishije abandi mu kazi, utubahirije ibihe byagenwe n’urwego akorera mu gusubiza inyandiko z’abakeneye serivise atanga. Utitabiriye ibikorwa rusange bikorwa mu masaha Atari ay’akazi ariko bisabwa mu rwego  rw’akazi akora.Udatanze ku gihe ku nzego zibifitiye ububasha raporo y’ubutumwa  cyangwa y’amahugurwa yagiyemo,unywereye itabi ahakorerwa imirimo ya Leta cyangwa ahatarabugenewe,unyoye inzoga mu masaha y’akazi igihe bitagenwe n’urwego akorera n’utaye cyangwa wangije igikoresho  mu kazi gifite agaciro k’amafaranga  ari hejuru y’ibihumbi 500.000 atarengeje miliyoni imwe (1.000.000).

 Gukererezwa kuzamurwa mu ntera n kimwe mu bihano byo mu rwego rwa kabiri .Amwe mu makosa ajyana na byo harimo udakoze amasezerano y’imihigo y’umwaka mu buryo  buteganywa n’amategeko.Ukora cyangwa utangaza inkuru igamije gukanga cyangwa gutera ubwoba mu rwego  rw’akazi ,umennye ibanga ry’akazi,ututse umuyobozi mu rwego rw’akazi uri munsi y’umuyobozi  w’urwego akorera cyangwa umwungirije.

Antoine SHYAKA

Public Relations and Communication Officer/NPSC