Uburyo bwo guhana umukozi wa Leta wakoze amakosa mu kazi ( igice cya 3)
Iteka rya perezida NO 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi ariko hari n’andi mategeko avuga ku makosa n’ibihano nka sitati yihariye igenga abarimu. Iri teka rivuga ku makosa ahanishwa ibihano byo mu rwego rwa kabiri,ufite ububasha bwo guhana umukozi ,sitati yihariye igenga abarimu na yo ikagaragaza uko umwarimu watijwe mu rundi rwego ahanwa.
Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta ,agaragaza ko igihano cya kabiri mu bihano byo mu rwego rwa kabiri ari uguhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Amakosa ajyana no guharikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atandatu harimo gutaka ukugana ashaka serivise, ututse cyangwa usebeje mu magambo , mu nyandiko cyangwa mu mashusho umukozi uri ku rwego rw’imirimo rumwe nawe cyangwa ruri hasi y’urwe.Uwiha akazi agamije inyungu ze bwite .Ukoze dosiye y’akazi nabi mu nyungu ze bwite ,uwoherejwe mu butumwa cyangwa mu mahugurwa mu rwego rw’akazi ntabe ariho ajya,uwaje ku kazi yasinze cyangwa yanyweye ibiyobyabwenge,utangaje inkuru isebya cyangwa yangisha abantu urwego akorera cyangwa inzego za Leta muri rusange.Irindi kosa rihanishwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atandatu ni ukwangiza igikoresho cy’akazi gifite agaciro k’amafaranga ari hejuru ya miliyoni n’ibihumbi magana atanu(1.500.000).
Igihano cya nyuma mu micungire y’abakozi ni icyo kwirukanwa burundu mu kazi.Iki gihano gihabwa utaye akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe kigeze nibura ku minsi cumi n’itanu ikurikirana. Uhamijwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo gihwanye cyangwa gisumba amezi atandatu ,ukoze uburiganya agahindura ibikubiye muri dosiye ye y’akazi cyangwa iy’undi mukozi agamije kumuha amahirwe cyangwa kumuvutsa amahirwe .Gutanga ibyangombwa mpimbano bishingirwaho kugira ngo umukozi ahabwe akazi.Uwibye mu kazi ,uwakubise undi muntu ku kazi n’uwatutse umuyobozi w’urwego akorera cyangwa umwungirije cyangwa undi muyobozi wo mu butegetsi bwa Leta uri ku rwego rumwe nawe cyangwa uwisumbuyeho.
Andi makosa ahanishwa iki gihano ni igihe umukozi yakoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi. Usaba, uwakira cyangwa uwatanze ruswa, indonke kugira ngo hatangwe serivise,uhoza undi muntu ku nkeke agamije gukorana nawe imibonano mpuzabitsina ku buryo bufitiwe ibimenyetso. Ukoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hari ubwo umukozi akora ikosa ritateganyijwe muri iri teka rigena ibihano, Bwana NKURUNZIZA avuga ko icyo gihe umukozi ahanwa hifashishijwe ingingo ya 15 y’Iteka rya Perezida rigena ibihano riteganya ko umukozi ugize imyitwarire ibyara ikosa ridateganyijwe mu iteka umuyobozi w’urwego akorera agena uburemere bw’iryo kosa akagena igihano bijyanye.Aha hakabaza kugishwa inama akanama gashinzwe imyitwarire mu rwego.
Ingingo ya 17 y’iri teka kandi igaragaza ufite ububasha bwo guhana umukozi aho ibihano byo mu rwego rwa mbere bitangwa n’umuyobozi ukuriye urwego umukozi akoramo amaze kumva inama agirwa n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa . Ibihano byo mu rwego rwa kabiri byo bitangwa n’umuyobozi washyize umukozi mu mwanya amaze kumva inama agirwa n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa na Minisitiri.
Umuyobozi ufite ububasha bwo guhana birashoboka ko yaha undi muntu ububasha bwo guhana mu kigwi cye ariko uwahawe ububasha we ntiyemerewe gutanga ubwo bubasha ndetse agomba kumenyesha umuyobozi wamuhaye ububasha ibyo akoze byose kuko uwatanze ububasha akomeza kubaza ibijyanye n’ububasha yatanze.
Ingingo y’I 117 ya sitati yihariye igenga abarimu igaragaza ko iyo umwarimu atijwe akurikiranwa kandi agahanwa hakurikijwe amategeko y’urwego yatijwemo.Gusa iyo akoze ikosa rihanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi gukurikirana ikosa no kurihana bikorwa ku bufatanye bw’urwego umwarimu yatijwemo n’urwego yaturutsemo .
Ingingo ya 30 y’iteka rya perezida rigena ibihano yo ivuga ko umukozi watijwe indi serivise ya Leta ubonetseho ikosa akurikiranwa kandi agahanwa hakurikijwe amategeko y’urwego yaturutsemo. Mu gihe iyo agaragayeho ikosa rihanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi gukurikirana ikosa no kurihana bikorwa ku bufatanye bw’urwego umukozi yashyizwemo n’urwego yaturutsemo.
Antoine SHYAKA
Public Relations and communication officer/NPSC