Ubuyobozi n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 03 Gicurasi 2023, Ubuyobozi n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bifatanyije n’Inzego bakorera mu nyubako imwe ari zo: Minisiteri y’Urubyiruko(MINIYOUTH),Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Abana(NCDA), Rwanda Cooperation Initiative(RCI) n’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’ u Rwanda(REAF), Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC) n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko(NYC) kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Mu ijambo ry’ikaze, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. BAYISENGE Jeannette yanenze abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Paulina Nyiramasuhuko wari Minisitiri w'Umuryango n'Iterambere ry'Umugore, wagize uruhare mu kwigisha urwango no kurimbura umuryango aho kuwubungabunga nk'uko yari abifite mu nshingano. Yagaragaje ko mu muryango hagiye habaho umurage mubi w'urwango, ivangura n'ubwicanyi wahawe abana, asaba ko mu kuwuca, ababyeyi bakwiye kuganiriza abana amateka nyayo y'u Rwanda, babatoza gukunda igihugu, gukundana no kwita ku murimo, bagakura birinda ibyasubiza igihugu inyuma.
Yasabye buri wese guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko bakoresha intwaro yo gukomera ku bumwe bwacu, kugendera mu cyerekezo cy'Igihugu no kwimakaza indangagaciro z’Igihugu cyacu duhereye mu muryango ari wo cumbi cy’uburere n’indangagaciro biboneye.
Mu kiganiro yatanze, Hon. Antoine MUGESERA umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda yasabye abitabiriye kutibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kuyibagirwa byatuma yongera ikaba kuko umwana wahiye aramutse abyibagiwe, yakongera agashya.
Mu buhamya bwatanzwe na Bwana IRAKOZE Claver (Umwanditsi w’igitabo ‘Transmitting memories in Rwanda’) yagaragaje ko ababyeyi bafite uruhare runini mu kubaka u Rwanda ruzira urwango n’amacakubiri. Yagize ati: "Kurera ni inshingano z'ababyeyi bombi: Papa na Mama. Kuko nta we utanga icyo adafite, ababyeyi nibiyake icyasha cy'urwango, nibashobore kandi kurenga ibikomere byatewe na Jenoside; bitume baha abana umurage wubaka u Rwanda."
Komiseri RUTAGENGWA Jean Bosco wari uhagarariye IBUKA yavuze ko kwibuka ari igikorwa gifitiye Igihugu akamaro kuko gikumira gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: "Ntabwo tugomba kwemera ko amateka yacu avugwa n'abayagoreka; bayavuga uko bashatse".
Mu ijambo ryo gusoza, Minisitiri w’Urubyiruko Hon. UTUMATWISHIMA Abdallah yavuze ko mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kuzirikana imico myiza yabarangaga kugira ngo tuyikurikize. Yagize ati: “Mu gihe twibuka abakozi bagenzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi tujye tuzirikana umurava wabarangaga mu kazi, ubwitange n’ishyaka bagiraga,... n’indi mico myiza bari bafite. Kubibuka no kubigiraho bene iyi mico myiza ni byo bizatuma batazima. "
Yavuze ko u Rwanda n’Abayobozi barwo bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi mu mateka y’Igihugu.