Skip to main content Skip to page footer

Umujyi wa Kigali: Icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo

Kuva ku itariki ya 11/12/2018 kugeza ku itariki ya 12/12/2018 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakoreye icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo.

Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Abakozi bakorera ku Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Ikigo cy’amashuri cya "FAWE Girls School" n' Ibitaro bya Kibagabaga.  Muri  iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta, Komisiyo yasobanuye uko Abakozi ba Leta bashakwa, uko bashyirwa mu myanya, kurahira kw’abakozi bashya mu kazi ka Leta, gusinya imihigo no gukora isuzumabushobozi, ibiruhuko bigenerwa Umukozi wa Leta, imyitwarire mbonezamurimo y’Umukozi wa Leta mu kazi na nyuma yo kuva mu kazi Leta, ibihano bishobora guhabwa abakozi ba Leta, ubujurire bw’abakandida cyangwa Abakozi ba Leta, ihagarikwa ry’agateganyo ku mukozi wa Leta, guhanagurwaho ubusembwa nyuma y’igihano no kuva mu bakozi ba Leta. 

Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo  ko abakandida batamenyeshwa igihe cyo gukora ibizamini cyangwa bakamenyeshwa ikizamini batinze nta mwanya uhari wo kwitegura, abakozi ba Leta badahabwa ikiruhuko cy’umwaka, abafite ibirarane by’imishahara bituruka ku kuba hari abakozi ba Leta bahabwa amabaruwa abashyira mu myanya ariko ntibahite bahembwa n’abakozi aboherezwa kwiga umukozi yagaruka agasanga yarasimbujwe.

Inama nyunguranabitekerezo

                                                                                            

Igikorwa cy’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta cyashojwe n’inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo n’Ubuyobozo bw’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize.  Iyi nama ikaba yarakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya ̎Video conference̎.

Iyi nama nyunguranabitekerezo  n’Umujyi wa Kigali  yari igamije kurebera hamwe ishusho y’Umujyi wa Kigali mu bijyanye no gushaka no gucunga Abakozi, n’ ibitekerezo n’ibyifuzo byavuye mu cyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta aho Komisiyo yagendereye Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya "FAWE Girls school" n’Ibitaro bya Kibagaba.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abafatanyabikorwa  bo mu Mujyi wa  Kigali   harimo  kongera igihe cyo gukorana inama nyunguranabitekerezo Komisiyo ikorana n’Intara zose n’Umujyi wa Kigali aho kuba ngarukamwaka zikajya ziba kabiri mu mwaka, gutanga umurongo ku kwihutisha isimbuzwa  ry’umwarimu  n’Umuganga bavuye  mu kazi kuko uburyo bikorwa harimo imbogamizi, kuvugurura itegeko rigenga  DASSO kugira ngo ibijyanye n’amakosa n’ibihano bibagenerwa binozwe, no kwihutisha guhuza "databank" n’igihe cy’igeragezwa  ku barimu.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe n’imyanzuro izafasha Umujyi wa Kigali harimo ko Umujyi n’Uturere bagiye kwita ku myitwarire mbonezamurimo y’abakozi no   gushyira mu bikorwa ku gihe imyanzuro ya Komisiyo, Umujyi n’Uturere bagiye kujya bategura amahugurwa   kugira ngo bongere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi badategereje ayo bazahabwa n’abandi

Alice Nambaje.