Umukozi wa Leta akwiriye kwambara imyambaro iboneye, kubahiriza igihe no gukorana ubwitange
Hari inzego za Leta zigira umwambaro w’umurimo (Uniforms), ariko hari n’izitawugira. Biroroshye ku nzego zifite uwo mwambaro w’umurimo kuko abakozi basabwa kubahiriza amategeko bakawambara; ariko ku nzego zitawugira ngo ntibivuze ko buri muntu yakwiyambarira uko yishakiye.
Madamu Bateta Jane, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari n’Ubuyobozi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yasobanuye ko umukozi asabwa kwambara umwambaro umuhesha icyubahiro ndetse unagahesha umurimo we, cyane cyane ko umuco nyarwanda udusaba kwambara umwenda ugukwiriye kandi ukubahishije. Ati:”ndashishikariza abakozi b’Inzego za Leta kwambara imyambaro ibahesha agaciro kandi yubahisha urwego bakorera, kuko Urwego atari inyubako ahubwo ari abantu”.
Ku bijyanye n’iyubahiriza ry’amasaha y’akazi Madamu Bateta Jane, asobanura ko umukozi wese ategetswe kubahiriza icyo gihe usibye gusa mu gihe yabisabiye uruhushya nk’uko biteganywa n’ Iteka rya minisitiri n° 02/MIFOTRA/15 ryo ku wa 09/06/2015 rigena amasaha y’akazi mu cyumweru mu butegetsi bwa Leta n’uburyo yubahirizwa. Iri Teka riteganya ko abakozi bitabira akazi guhera ku wa mbere kugera ku wa gatanu. Akazi gatangira saa moya za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba. Umukozi wa Leta yemerewe ikiruhuko cy’isaha imwe hagati ya saa sita na saa saba.
Madamu Bateta Jane yibutsa ko umukozi wa Leta agomba gukorana umurava n’ubwitange mu murimo ashinzwe ndetse agafata ibyemezo bidashingiye ku nyungu ze bwite yitwaje umwanya arimo. Agira ati: “Byaba bibabaje kubona umukozi wa Leta wagaragaje ubumenyi n’ubushobozi bwatumye umurambagiza; atarimo kubikoresha kugira ngo atange umusaruro, bitewe n’uburangare cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose”.
Madamu Bateta Jane yashimangiye kandi ko umukozi wa Leta agomba gucunga neza umutungo w’Urwego ukorera, kugira imikoranire myiza mu rwego no kubika ibanga ry’akazi. "mu gihe hari umutungo w’ibikoresho Umukozi wa Leta ahawe byo gukoresha umunsi ku wundi agomba guhora abicunga neza ndetse akanabibika ahantu heza hadashobora kubyangiza. Agomba kandi kureba ko bitandagaye kugira ngo abirinde kwibwa. Iyi ni inshingano y’ibanze y’uwabihawe, ariko ni n’inshingano ya buri mukozi wese ukorera urwo rwego".
Madamu Bateta Jane avuga ko abakozi ba Leta bagomba guhanahana amakuru hakiri kare kandi mu buryo butanga umusaruro mu rwego rwo kunoza imitangire myiza ya serivisi. Yongeraho ko “Umukozi kandi asabwa kugira ibanga ry’akazi akirinda gutangaza amakuru ayo ari yo yose ataherewe uburenganzira, haba mu buryo bw’inyandiko cyangwa ubundi. Mu by’ukuri haba hari umuvugizi w’Urwego n’ubwo hari igihe abihera uruhushya abandi”.
Alice Nambaje