Umukozi wa Leta ashobora gusaba ikiruhuko cy’umwaka ntagihabwe kubera impamvu z’akazi
Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta riteganya ibiruhuko Abakozi ba Leta bemerewe n’uko babifata. Muri ibyo biruhuko harimo ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cy’ingoboka n’ikiruhuko cyo kubyara.
Ikiruhuko cy’umwaka
Bwana Hagenimana Théoneste, umukozi mu Ishami rishinzwe Ubujyanama mu Myitwarire no gukemura Amakimbirane yasobanuye ko umukozi wa Leta yemerewe ikiruhuko cy’umwaka cy’iminsi mirongo itatu (30) ashobora gufata mu byiciro bibiri. Umukozi ugitangira akazi, kugirango yemererwe ikiruhuko cy’umwaka asabwa kubanza kumara amezi cumi n’abiri (12).
Mu gihe umukozi wa Leta wari uri mu kiruhuko asabwe kugaruka mu kazi ikiruhuko cye kitarangiye kubera impamvu z’akazi, iyi minsi yongerwa kuyo yari asigaje ngo arangize ikiruhuko cye. Kuri iyi ngingo, Bwana Hagenimana Théoneste avuga ko iyi migenzereze idakwiye kubaho kenshi kuko umukozi aba yagiye mu kiruhuko akoze ihererekanyabubasha n’uzamusigarira ku mwanya we.
Umukozi ashobora gusaba ikiruhuko cy’umwaka ntagihabwe bitewe n’impamvu z’akazi. Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta iteganya ko iyo bigenze gutyo uwo mukozi atagomba kurenza ukwezi kwa mbere k’umwaka w’ingengo y’imari ukurikiyeho atarahabwa icyo kiruhuko. Sitati iteganya kandi ko iyo ukwezi kwa mbere kurangiye umukozi atarahabwa ikiruhuko cy’umwaka wabanje, ntabundi burengengazira aba agifite bwo kugifata kandi ntabwo yemerewe kukishyurwa mu mafaranga usibye gusa mu gihe byategekwa n’urukiko umukozi wa Leta yabiregeye.
Ibiruhuko by’ingoboka
Ku bijyanye n’ibiruhuko by’ingoboka, Bwana Hagenimana Théoneste yasobanuye ko ari ibiruhuko bihabwa umukozi kubera ibyiza cyangwa ibyago byabaye mu muryango we. Igihe umukozi yashyingiwe imbere y’amategeko, yemerewe ikiruhuko cy’iminsi ibiri naho mu gihe yaba afite umugore akaba yabyaye yemerewe iminsi ine.
Umukozi wa Leta wapfushije uwo bashakanye yemerewe iminsi itandatu y’akazi y’ikiruhuko, yaba yapfushije umubyeyi we cyangwa uwagizwe umubyeyi we mu buryo bwemewe n’amategeko agahabwa iminsi itatu y’akazi y’ikiruhuko. Iyo yapfushije umwana we cya ngwa uwagizwe umwana we mu buryo bwemewe n’amategeko (adoption) ahabwa iminsi ine y’akazi y’ikiruhuko, yaba yapfushije umuvandimwe, sebukwe cyangwa nyirabukwe agahabwa iminsi ibiri y’ikiruhuko. Bwana Hagenimana Théoneste asobanura ko Sitati rusange igenga abakozi ba Leta iteganya ko iyo kimwe muri ibi biruhuko by’ingoboka gihuriranye n’ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cy’umwaka kiba gihagaze, kikazakomeza ikiruhuko cy’ingoboka kirangiye.
Ikiruhuko cyo kubyara
Iki kiruhuko gihabwa umugore wabyaye ari umukozi wa Leta, kikaba kimara ibyumweru cumi na biribiri (12). Umukozi uri muri iki kiruhuko ahembwa umushahara we wose. Bwana Hagenimana Théoneste agira ati: “Umushahara we uvugwa hano, ugenwa hashingiwe ku Iteka rya Ministiri w’Imari n’Igenamigambi rirebana n’ ubwishingizi bw’ ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara”.
Iryo teka riteganya ko umukoresha yishyura umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara amafaranga yose y’icyo kiruhuko mu cyumweru bitandatu (6) bya mbere. Naho mu byumweru bitandatu (6) bya nyuma umukoresha yishyura makumyabiri ku ijana (20%), Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) kigatanga mirongo inani ku ijana (80%).
Iyo umugore wabyaye yitabye Imana ikiruhuko cye cyo kubyara kitararangira kandi agasiga umwana, uwemewe n’amategeko wasigaranye umwana akomeza guhabwa amafaranga yose yari agenewe uwo mubyeyi muri cya kiruhuko cyo kubyara. Igihe umugore yahuye n’ingorane mu gihe cyo kubyara bikemezwa n’umuganga wemewe na Leta wamukurikiranye, uwo mugore ahabwa ikiruhuko cy’inyongera kitarenze iminsi mirongo itatu (30) kandi akagihemberwa umushahara we wose.
Bwana Hagenimana Théoneste avuga ko icyo kiruhuko cy’inyongera kirenze ukwezi ngo kitaba kikibarwa mu rwego rw’ibiruhuko bigenerwa umubyeyi wabyabye , ahubwo gishobora kwitwa ikiruhuko kigufi cyangwa kirekire cy’uburwayi.
Mu gusoza, Bwana Hagenimana Théoneste, yasobanuye ko iyo ikiruhuko cyo kubyara guhuriranye n’ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cy’umwaka kiba gihagaze, kikazakomeza ikiruhuko kigenerwa umubyeyi wabyaye kirangiye.
Alice Nambaje