Skip to main content Skip to page footer

UMUKOZI WA LETA: KOMISIYO YASUBUKUYE IKIGANIRO UMUKOZI WA LETA KURI RADIO RWANDA.

Nyuma y’aho hari hashize igihe kirenga umwaka  Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta itageza ku banyarwanda ikiganiro ‘Umukozi wa Leta’ ,Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yishimiye kongera kukibagezaho , hagamijwe  ko abakozi ba Leta n’abashaka akazi mu nzego za Leta  bakomeza kubona amakuru haba ku myitwarire mbonezamurimo  no ku micungire yabo.

Madamu Angelina MUGANZA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta avuga ko ikigamijwe mu kongera gutanga ikiganiro ‘Umukozi wa Leta’  nyuma y’aho cyaherukaga gutambuka mu mwaka wa 2021 ari uko abashaka akazi bagira amakuru ku buryo akazi gatangwa;ku bari mukazi nabo bakagira amakuru y’uko bakwiye kwitwara n’uko bakwiye gucungwa. Iki kiganiro kandi kigamije gufasha abantu kumenya ko muri Leta mu gutanga akazi abantu bose bahabwa  amahirwe angana ndetse n’abari mu kazi bakamenya ko bafite inshingano bagomba gusohoza kugira ngo serivisi Leta yageneye abaturage zitangwe neza.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta nk’urwego rwigenga ariko kandi rwashyizweho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe mu 2015  ifite intego zishingiye  ku biteganywa n’Itegeko Nshinga nko mu ngingo ya 10 iagaragaza amahame remezo aho bavuga ku kubaka Leta iharanira  imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho  yabo. Ibi bihura n’impamvu Komisiyo yashyizweho kugira ngo abantu babone amahirwe angana mu gushaka akazi no kugakora. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo agaragaza ko kuri ubu mu gushaka akazi habaho uburyo bufunguye  aho umwanya ushakirwa akazi utangazwa haba mu binyamakuru ndetse kuri ubu bisigaye bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho buri Munyarwanda wese amenya umwanya w’umurimo mu gihugu ushakirwa umukozi. 

 Itegeko no 67/2018 ryo kuwa 30/8/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere  bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta rigaragaza inshingano za Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta zirimo  kugenzura ko inzego za Leta zishyira abakozi mu myanya y’imirimo binyuze mu mucyo kandi mu buryo bumwe ku bashaka akazi bose, inshingano ya kabiri ni ugusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego za Leta n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi ba Leta.Indi nshingano ya komisiyo ni ukugenzura ko inzego za Leta zubahiriza amategeko , amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta.Indi nshingano ya Komisiyo ni uguteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta ndetse n’uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta. Komisiyo kandi ifite inshingano yo gukora ubushakashatsi ku micungire y’abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta  kugira ngo igire Guverinoma inama.Inshingano ya gatandatu ni ugufata umwanzuro wa nyuma ku byemezo byo mu rwego rw’ubutegetsi bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta, igihe Komisiyo yajuririwe.

Mukuzuza izi nshingano Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ikorana n’izindi nzego kugira ngo ibashe kuzuza inshingano ifite, ndetse binyuze mu nama nyunguranabitekerezo igirana n’inzego za Leta zirimo iz’ibanze,za Minisiteri n’izindi ,izi nzego zigaragarizwa ibitaragenze neza mu mikorere yazo zikanasabwa kubikosora.

 Komisiyo isaba inzego za Leta by’umwihariko abashinzwe abakozi (Human Resource Managers)  kujya bategura ibiganiro aho bakorera, bagahugura abakozi cyane cyane abakigera mu kazi kugira ngo bamenye inshingano zabo n’iz’urwego bakorera,babashe kumenya imyifatire y’umukozi wa Leta n’uko basohoza inshingano zabo.