Umukozi wa Leta, sobanukirwa ko abo mukorana mu kazi n’abagenerwabikorwa ari abo kubahwa.
Nk’uko bisobanurwa n’Iteka rya Perezida n°45/01 ryo kuwa 30/06/2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’umukozi wa Leta, umukozi wa Leta agomba kwirinda gusambanya ku gahato cyangwa guhoza undi ku nkeke hagambiriwe imibonano mpuzabitsina.
Bwana Nkurunziza Fernand Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubujyanama mu myitwarire no gukemura amakimbirane yasobanuye ko n’ubwo abakozi badakunda kwerura mu bujurire bwabo ngo bagaragaze iki kibazo kubera kutabibonera ibimenyetso, ariko birazwi ko hakiri abakozi ku Nzego zitandukanye bagifite imyumvire yo kumva basambanya abo bakorana; ariko ufite iyo mico akwiye kumenya ko bibujujwe n’itegeko.
Ati "itegeko rivuga ko umukozi wa Leta akwiye kwirinda igikorwa cyose cyatuma undi muntu akora imibonano mpuzabitsina bidaturutse ku bushake bwe kubera gukoresha imbaraga, amabwiriza, ibikangisho, uburiganya cyangwa umwanya arimo. Agomba kwirinda kandi igikorwa icyo ari cyo cyose cyahoza umuntu ku nkenke hagamijwe kugirango azagere aho akorana nawe imibonano mpuzabitsina".
Akomeza avuga ko buri mukozi wa Leta akwiye gusobanukirwa ko abo bakorana mu kazi ari abo kubahwa, abagenerwabikorwa ari abo kubahwa, abo ayobora n’abamuyobora ari abo kubahwa.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta isaba abakozi ba Leta gukomeza guharanira kuba indashyikirwa, atari mu bikorwa gusa, ahubwo no mu myitwarire, kuko hari aho usanga abakozi beza mu kazi, bakora ibyo bakwiye gukora neza; ariko ugasanga hari imyitwarire imwe n'imwe bafite idakwiriye umukozi wa Leta.
Alice Nambaje