Skip to main content Skip to page footer

UMWIHERERO W’ABAKOMISERI N’ABAGIZE INAMA Y’UBUYOBOZI BA KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA WABAYE KUVA KU WA 20-22 WERURWE 2025.

Kuva ku wa 20 kugeza 22 Werurwe 2025 ku nshuro ya Cumi na kabiri (12) Inama y’Abakomiseri n’abagize Inama y’Ubuyobozi muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, yagiranye umwiherero n’Inzego zitandukanye za Leta zirimo: MoH, RMDC, NCNM, MINALOC, MINEDUC na HEC. N’umwiherero wabereye i Kigali, ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, hagamijwe kwisuzuma no gushyiraho umurongo utuma Komisiyo igera ku nshingano zayo.

Atangiza uy’umwiherero V/S Perezida w’Inama y’Abakomiseri Madamu KANAKUZE Jeanne d’Arc yashimiye ababagize Inama y’Ubuyobozi ba Komisiyo n’abatumirwa bitabiriye uy’umwiherero ngarukamwaka, ko ari uburyo bwiza bwo kwisuzuma no kumenya gahunda n’ibikorwa Inzego za Lata zikora mugutuma umukozi wa Leta atanga serivise nziza no gukora kinyamwuga.Yashimiye kandi Ingaza z’abaganga ku murimo ukomeye n’inshingano zigira ko harimo ubwitange anababwira ko ariho ipfundo ry’imibereho y’ubuzima bwa muntu bushingiye, ibyo bigatuma habaho umukozi mwiza kandi ukora kinyamwuga.

V/S Perezida w’Inama y’Abakomiseri yakiriye Umuyobozi w'agateganyo w'ubuvuzi n'ubuzima rusange Bwana RUKUNDO Athanase, aboneraho kugaragariza abitabiriye Umwiherero gahunda n’ibikorwa by’Ibigo bikora umurimo w’ubuganga.  Avuga ko ikigamijwe ari uguteza imbere ubuvuzi buhabwa abaturage no gushyiraho amabwiriza ajyanye n’indagagaciro zikwiye kuranga ukora umwuga w’ubuganga.

 Muri uy’umwiherero hasuzumwe ingingo zikurikira:

  1. Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero w’Abakomiseri na Management team ya Komisiyo wabaye kuva ku itariki 16 kugeza 17 Mata 2024;

  2. Kuganira na Minisiteri y’Ubuzima idusobanurira imikorere n’imikoranire hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’Ingaga ziyishamikiyeho ku itangwa rya license ku baganga, Ababyaza n’Abaforomo;

  3. Kuganira n’Urugaga rw’Abaganga n’Amenyo (RMDC) n’Urugaga rw’Ababyaza n’Abaforomo (NCNM) ku itangwa rya licence ku Baganga, Ababyaza n’Abaforomo;

  4. Kuganira na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku nzitizi Uturere duhura nazo mu bijyanye n’imicungire y’abakozi;

  5. Kuganira na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku Mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo mu bigo by’amashuri no kuganira na HEC ku itangwa rya Equivalence, abazihabwa n’abatazihabwa;

  6. Kugezwaho umushinga wa gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2025-2026.

Muri ibi biganiro hagiye hagaragazwa ibibazo bikigaragara mu micungire y’abakozi ba Leta, nko kutagira ibyangombwa byuzuye ku bakozi bize mu bindi Bihugu (Equivalence) no kugaragaza uko equivalence zitangwa abazihabwa n’abatazihabwa, kugaragaza ibigenderwaho mu gutanga License ku Baforomo n’ababyaza n’Ibigo bitagira ibyangombwa (accreditation), Kugaragaza ibimaze gukorwa mu itegurwa ryo gushyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo mu bigo by’amashuri. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA avuga ko ayo makosa iyo yagaragaye , yerekwa urwego rukuriye abo bakozi maze bigakosoka. 

Ati “Tuba twarabibonye, tukabyereka na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo ibyo bisabwa umukozi wa Leta mu idosiye ye bigaragare. Iyo dusanze bitarakozwe tubasaba kubikosora kandi iyo bitabaye tubageza ku rwego rubakuriye. 

Asobanura ko kugeza ubu nubwo hakigaragara bimwe mu byuho ariko hari n’inzira z’uburyo byakemuka. Yaboneyeho gushimira Inzego zitabiriye umwiherero ko ari uburyo bwiza bwo kwisuzuma no  kugira imicungire myiza ku mukozi wa Leta kandi akarangwa  n’imyitwarire mbonezamurimo akora kinyamwuga.