Zimwe mu ngingo zigenzi Inzego za Leta zishaka abakozi zigomba kubahiriza.
Hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida n°144/01 ryo ku wa 13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu myanya Abakozi ba Leta, rigaragaramo uburyo bushya bwo gushaka akazi mu Nzego za Leta,gutanga umurimo mu butegetsi bwa Leta bikorwa gusa iyo hubahirijwe ibisabwa bikurikira: imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’urwego rushaka umukozi yaremejwe n’urwego rubifitiye ububasha; umwanya w’umurimo ushakirwa umukozi udafite umukozi wawemejweho; umwanya w’umurimo ushakirwa umukozi wateganyirijwe ingengo y’imari; umwanya w’umurimo ushakirwa umukozi wakorewe inshingano zawo zemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.
Urwego rushaka abakozi rugomba gukoresha ipiganwa risesuye. Icyakora, iyo Komisiyo yabitangiye uruhushya, urwego rushobora gukoresha ipiganwa ryitabirwa gusa n’abasanzwe ari abakozi barwo.
Uburyo gutangaza umwanya ukenewemo umukozi bikorwa bisobanurwa n’ingingo ya karindwi y’iri teka ivuga ko Urwego rushaka umukozi rutanga itangazo rimenyekanisha umwanya ukenewemo umukozi hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi no ku rubuga rwarwo rwa interineti mbere yo gukoresha ibizamini.
Icyakora, iyo umwanya ushakirwa umukozi usaba ubumenyi bushobora gukurwa hanze y’Igihugu cyangwa hari uburyo bwihariye bugomba gukoreshwa mu gushaka abakozi ba Leta bo mu cyiciro runaka, urwego bireba rushobora gukoresha ubundi buryo buboneye bw’ikoranabuhanga butandukanye n’uburyo buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha umwanya ukeneye umukozi, urwego rukeneye abakozi rusaba mu nyandiko Komisiyo uburenganzira bwo kugena ubundi buryo buboneye bwakoreshwa.
Itangazo ry’umwanya ukenewemo umukozi rigomba kuba rigizwe n’ibi bikurikira: inyito y’umwanya; urwego rw’umurimo n’umubare w’imyanya y’umurimo ishakirwa abakozi; umuyobozi uyobora umukozi ku rwego rwa mbere; inshingano z’umwanya n’ibisabwa kuri uwo mwanya bisa neza n’ibiri mu mbonerahamwe y’imirimo yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha; itariki ntarengwa yo gutanga dosiye isaba akazi; amazina y’umuyobozi washyize umukono ku itangazo n’itariki yawushyiriyeho.
Hagati y’umunsi w’itangazwa ry’umwanya ushakirwa umukozi n’umunsi ntarengwa wo kwakira amadosiye binyujijwe mu nzira y’ikoranabuhanga isabirwamo akazi, hagomba kubamo iminsi itanu (5) y’akazi nibura.
Mbere yo gukoresha ibizamini, urwego rushaka abakozi rugomba kugaragaza urutonde rw’abakandida bemerewe n’abatemerewe gukora ikizamini n’impamvu batemerewe ibi bigaragara mu ngingo ya cyenda (9) y’iteka ryavuzwe haruguru. Urutonde rutangazwa hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi kandi abakandida bakabimenyeshwa hifashishijwe E- mails n’ubutumwa bugufi kuri telefoni.
Gutegura no kwemeza urutonde rw’abemerewe n’abatemerewe gukora ikizamini bikorwa n’abantu nibura batatu (3) agenwe n’umuyobozi ubifitiye ububasha w’urwego rushaka umukozi.
Ingingo ya gatanu (5) y’iri teka yibanda ku mikorere y’akanama gashinzwe gushaka abakozi mu rwego rwa Leta, isobanura ko buri rwego rushyiraho akanama gashinzwe gushaka abakozi barwo kagizwe n’abantu batatu (3) bakurikira: Umuyobozi w’ishami ufite abakozi mu nshingano ze, ari na we Perezida w’akanama; umukozi ufite imicungire y’abakozi mu nshingano ze, ari na we Munyamabanga w’akanama; umukozi umwe (1) ushyirwaho n’ubuyobozi bw’urwego nk’umujyanama w’akanama. Perezida n’Umunyamabanga ni abanyamuryango bahoraraho b’akanama. Umujyanama w’akanama agira manda y’umwaka umwe (1), ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.
Inshingano z’akanama gashinzwe gushaka abakozi mu rwego zisobanurwa n’ ingingo ya gatandatu (6), ivuga ko ako kanama kagomba gukurikirana uburyo amapiganwa yo gushaka abakozi akorwa; gutanga inama ku rwego zigamije kugira ngo amapiganwa akorwa hashakishwa abakozi akorwe mu buryo bunoze; no gukemura ibibazo bishingiye ku mapiganwa akorwa hashakishwa abakozi hagamijwe kugira inama urwego.
Muri make izi nizo ngingo zimwe z’ingenzi zahindutse muri iri Teka zisobanura ibyo Inzego za Leta zigomba kubahiriza mu gushak abakozi.
Uwineza Jacqueline
Umukozi ushinzwe kugenzura
imicungire y’Abakozi ba Leta.